Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yaguye miswi n’iya Lesotho batazira “Likuena” Ingona mu mukino w’umunsi wa gatandatu wo mu Itsinda C mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 muri Stade Nkuru y’Igihugu, Amahoro, mu Murwa Mukuru, Kigali.
Wari witabiriwe n’abafana ibihumbi 45 bangana n’abo iyi Stade yakira kuva yavugururwa, cyane ko iruhande rw’urukundo basanzwe bafitiye Ikipe y’Igihugu, uyu mukino wari ufite igisobanuro kinini ku rugendo rw’Amavubi mu Itsinda aherereyemo, bakaba baranoroherejwe kwinjira muri Stade.
Dore uko umukino wagenze umunota ku munota kuri The Kaminuza Star.
94′ Umukino urangiye Amavubi y’u Rwanda aguye miswi n’Ingona za Lesotho 1-1.
94′ Myugariro Mutsinzi Ange, ahaye Omborenga Fitina umupira, ariko ba myugariro baramuzibira urarenga. Byasaga nk’amahirwe ya nyuma u Rwanda rwari rusigaranye.
90′ Hongereweho iminota ine y’inyongera.
90′ Mugisha Gilbert ateye umupira n’umutwe unyura ku ruhande gato y’izamu, abari muri Stade Amahoro bikanga ko cyaba ari igitego.
87′ Lesotho ibaye nk’ikangutse itangiye gusatira na none binyuze cyane muri Lehlohonolo FOTHOANE.
83′ GOOOOOAAAAAL, Lesotho! Rwanda 1-1 Lesotho
Nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, Lehlohonolo FOTHOANE ahise agombora igitego Lesotho yari yatsinzwe, biba 1-1.
Hakim Sahabo na Nshuti Innocent bahaye umwanya Samuel Geuelette Marie Léopold na Rafael York ku ruhande rw’u Rwanda.
68′ Mugisha Gilbert ahinduye umupira imbere y’izamu, ariko umunyezamu ahita awusama neza, aturisha umukino.
67′ U Rwanda rukomeje gusatira, ndetse birasa n’aho Lesotho yacitse intege nyuma yo kwinjizwa igitego.
Tshwarelo BERENG ahaye umwanya Lehlohonolo FOTHOANE ku ruhande rwa Lesotho.
57′ GOOOOAAAALLLL, KWIZERA JOJEA. Rwanda 1-0 Lesotho
Rutahizamu unyura ku mpande, Kwizera Jojea, usanzwe akinira Rhode Island FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gutsinda igitego nk’uko yabigenje mu mukino ubanza i Durban muri Afurika y’Epfo ubwo u Rwanda rwatsindaga Lesotho igitego 1-0. Ubwo icyo gihe yahawe umupira na Omborenga Fitina, kuri iyi nshuro ho, awucomekewe na Niyomugabo Claude.

53′ Umukino urakomeje. Abasore b’u Rwanda ntibari kwemera ko Abanya-Lesotho bamarana umupira kabiri, bakongerwamo ikibatsi n’Abafana ibihumbi 45 bari muri Stade Amahoro.
52′ Aba bagonganye baracyari kwitabwaho n’abaganga ku mpande zombi.
49′ Rutahizamu, Nshuti Innocent agonganye n’umunyezamu Sekhoane MOERANE wa Lesotho, mbere y’uko Muhire Kevin ashyira umupira mu nshundura, icyakora umusifuzi Antoine Max Depadoux EFFA ESSOUMA yanzura ko hari habayemo ikosa, igitego nticyabarwa.
45′ Igice cya kabiri cy’umukino kirangiye. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ni yo itangije umukino.
DJ Brianne umenyerewe muri uyu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda, akomeje gususurutsa abari muri Stade Nationale Amahoro.
45+3′ Igice cya mbere cy’umukino kirangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

45′ Umusifuzi w’Umunya-Cameroun, Antoine Max Depadoux EFFA ESSOUMA asabwe kongeraho iminota itatu y’inyongera.
44′ Omborenga Fitina yongeye gukomanga imbere y’izamu rya Likuena ya Lesotho, ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.
43‘ Kwizera Jojea yari yanditse igitego cya mbere cy’u Rwanda, icyakora ubuhanga bw’umunyezamu, Sekhoane MOERANE ntibwamemerera kuko yahise awohereza muri koruneri mu buryo busa n’ubufindo.
40′ Muhire Kevin yisanze ahagararanye na myugariro wa nyuma akimara gusaba Kwizera Jojea umupira atazuyaje kumuha, ariko awufunga nabi, uruhukira mu biganza by’umunyezamu.
37′ Rutahizamu, Nshuti Innocent arekuye ishoti riremereye, gusa rica hanze gato y’izamu, ndetse ku munota wakurikiyeho, Hakim Sahabo akora ibidatandukanye, mu bikorwa bitanga icyizere ko Amavubi yafungura amazamu isaha iyo ari yo yose.
36′ Nubwo u Rwanda ruri kwiharira umukino, abasore ba Lesotho barimo Neo MOKHACHANE, ni abo kwitondera. Baranyuzamo bakamanuka umupira bihuta nubwo bitarabahira kugira icyo bawubyaza nk’umusaruro.
31′ U Rwanda rukomeje kwiharira umukino binyuze ahanini muri Kwizera Jojea na Omborenga Fitina bari kumwe ku ruhande rw’iburyo, na Mugisha Bonheur “Casemiro” afatanyije na Hakim Sahabo hagati mu kibuga.
Umurindi w’abafana uri hejuru cyane. Oweeeeh, Oweeeh, Oweeehhh; ni yo ntero.

21′ Hakim Sahabo arekuye ishoti rikomeye cyane, maze umunyezamu, Sekhoane MOERANE arwana na ryo ahita arishyira muri koruneri itagize icyo ibyara.
17′ Abakinnyi bahawe akaruhuko k’igihe gito, mbere gato yo kugaruka mu ibuga bijyanye n’igihe cy’Igisigo Gitagatifu kigikomeje kizwi nka “Ramadhan”.
15′ Kwizera Jojea azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, agiye kuwutsinda awutera ba myugariro ba Lesotho, uvamo.
13′ Mutsinzi agarutse mu kibuga, umukino urakomeza.
12′ Mutsinzi Ange Jimmy ajyanwe hanze y’ikibuga kwitabwaho n’abaganga, umukino uba uhagazeho gato.
11′ Amavubi arashaka kurema uburyo bw’igitego binyuze muri Nshuti Innocent, ariko aranyerera Abanya-Lesotho barawutwara.
10′ Lesotho ibonye ‘coup-franc’ ariko Tshwarelo BERENG ayiteye ayishota Kwizera Jojea umupira urarenga.
8′ Thabo MAKHELE wa Lesotho ari kwitabwaho n’abanganga, icyakora nyuma y’amasegonda make agarutse mu kibuga.
7′ Amavubi yakambitse imbere y’izamu rya Lesotho nyuma y’uko Kwizera Jojea yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, ariko birangira urenze.
3′ Rutahizamu, Nshuti Innocent yakiriye umupira neza, agize ngo awucomekere Kwizera Jojea ngo bubake uburyo bw’igitego, ntibyabahira.
6h00: 1′ Umukino uratangiye, utangizwa na Lesotho!

17h59: Amakipe y’ibihugu byombi ari gufata amafoto abanziriza umukino.


17h57: Hari kuririmbwa Indirimbo yubahiriza Igihugu y’u Rwanda “Rwanda Nziza”
17h55: Hari kuririmbwa Indirimbo yubahiriza Igihugu cya Lesotho.
17h30′: Abakinnyi ku mpande zombi bari mu minota ya nyuma yo kwishyushya no gukora ku mupira byoroheje; iminota 30 mbere y’uko rwambikana.
Ku ruhande rw’abafana, umurindi ni mwinshi muri Stade Amahoro cyane ko bamaze kuyuzura. Baragaragaza icyizere ku maso n’ishyaka bafitikiye Ikipe y’Igihugu ribaharanya.

Saa Kumi n’Imwe: Abakinnyi ku mpande zombi binjiye mu kibuga mu kwishyushya. Abanyezamu ni bo binjiye mu kibuga mbere.
Saa Kumi: Abakinnyi b’u Rwanda bageze mu kibuga baje kugisura, nyuma y’igihe gito bageze kuri Stade.










Abakinnyi ba Lesotho binjiye mu kibuga bakirwa n’umubare mbarwa w’abaje kubashyigikira [AMAFOTO] (Cc: RBA)

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda
1 Fiacre NTWARI (GK)
2 Jean Claude NIYOMUGABO
5 Ange MUTSINZI
10 Hakim SAHABO
11 Kevin MUHIRE
12 Gilbert MUGISHA
13 Fitina OMBORENGA
15 Bonheur MUGISHA
17 Thierry MANZI (C)
19 Innocent NSHUTI
22 Jojea KWIZERA
Umutoza Mukuru ni Umunya-Algèrie, Adel AMROUCHE.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Lesotho
16 Sekhoane MOERANE (GK) (C)
2 Motlomelo MKHWANAZI
3 Rethabile RASETHUNTSA
4 Tsepo TOLOANE
5 Tshwarelo BERENG
7 Hlompho KALAKE
11 Neo MOKHACHANE
17 Lemohang LINTSA
18 Thabang MALANE
19 Lehlohonolo MATSUA
20 Thabo MAKHELE
Umutoza mukuru ni Umwenegihugu, Leslie Makhetha Notši.
Amakuru avugwa mu makipe yombi
Amavubi y’u Rwanda
Amavubi agiye gukina uyu mukino adafite Kapiteni wayo, Bizimana Djihad nyuma y’uko yujuje amakarita abiri y’umuhondo amukumira gukina amarushanwa nyafurika. Ni amakarika yabone ku mikino ya Zimbabwe ndetse n’uwo u Rwanda ruherutse gutsindwamo na “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria muri Stade Amahoro.
Icyakora Umutoza wa mbere Wungirije, Nshimiyimana Eric, yemeje ko hakozwe byose ngo hazibwe icyuho cy’uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko uri mu bamaze igihe kirekire bambaye Icyatsi Kibisi, Umuhondo n’Ubururu.
Umutoza, Nshimiyimana yabwiye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025 ko bamaze iminsi bategura umusimbura wa Djihad kuri uyu mukino. Amakuru yizewe akaba ahamiriza The Kaminuza Star ko uwo mukinnyi ari Kapiteni wa Rayon Sports FC, Muhire Kevin.
Ni Djihadi kandi wagaragaje ko nubwo atagaragara kuri uyu mukino, ari kumwe n’Ikipe. Nyuma yo gutsindwa na Nigeria bikababaza Abanyarwanda bari buzuye Stade Amahoro, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kwirengagiza ibyabaye bakababa inyuma.
Ati “Ntabwo numva y’uko Nigeria kudutsinda byahita bituma abantu bataza kudushyigikira. Njyewe numva ko baza kudushyigikira kuri Lesotho kurusha kuri Nigeria, kuko navuga y’uko mu bishoboka Lesotho birashoboka cyane kuyitsinda kurusha gutsinda Nigeria.”
U Rwanda ruraba rufite Kapiteni mushya
Umutoza Nshimiyimana Eric kandi yahise anahishura ugomba kuba yamabaye Igitambaro cya Kapiteni w’Amavubi, ari we myugariro Manzi Thierry usanzwe ari umwungiriza wa Djihad.
Ingona za Lesotho
Iyi kipe batazira Likuena/Crocodiles “Ingona” imenyereweho gukoresha abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu. Tugendeye ku babanjemo mu mpera z’icyumweru gishinze, ubwo batsindwaga na Afurika y’Epfo ibitego 2-0, umukinnyi wabo ngenderwaho ukina ahakomeye ni rutahizamu unyura iburyo, Neo Mokhachane usanzwe ari umusimbura muri Jwaneng Galaxy yo muri Botswana.
Ingona zaserukanye imwe mu “nkingi za kanagazi” zazo nubwo byari byabanje kuvugwa idahari
Umukinnyi wo hagati ukina yugarira, Lehlohonolo Matsau, byari byabanje kuvugwa ko atagaragara ku mukino Lesotho ihuramo n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, kubera imvune yagiriye mu mukino batsinzwemo na Afurika y’Epfo, ari mu babanje mu kibuga.
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi ashyira u Rwanda imbere ya Lesotho
Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ingona za Lesotho, nta mateka ahambaye bafitanye kuko bahuye inshuro imwe yonyine. Mu mukino wabereye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo kuri Stade yitiriwe Moses Mabhida ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 55,000, imbere y’abafana 2,000 bari Bahari, Kwizera Jojea yabaye intwari y’umukino kuko igitego kimwe cyawubonetsemo, ni we wagitsinze ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.
Uko Itsinda C rihagaze mbere y’Umunsi wa Gatandatu
Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rurakira Lesotho, Benin ikina na Afurika y’Epfo mu gihe Nigeria yakira Zimbabwe.
Gutsinda kw’Amavubi birayashyira ku mwanya wa kabiri hatitawe ku biva mu mukino wa Afurika y’Epfo na Benin.
Ni mu gihe kandi u Rwanda rwazafata umwanya wa mbere mu gihe Afurika y’Epfo yaba itewe mpaga kubera gukinisha Teboho Mokoena wari ufite amakarita abiri ku mukino wa Lesotho.
Kugera ubu, Afurika y’Epfo iyoboye iri Tsinda n’amanota 10, Benin ikayigwa mu ntege n’amanota umunani, u Rwanda rukaba hafi aho n’amanota arindwi. Nigeria ni iya kane n’amanota atandatu, Lesotho ikagira atanu ku mwanya wa gatanu, mu gihe Zimbabwe ifite atatu.
Abasifuzi b’umukino, ni Abanya-Cameroun
Umusifuzi Mukuru: Antoine Max Depadoux EFFA ESSOUMA
Uwa mbere w’Igitambaro: Elvis Guy NOUPUE NGUEGOUE
Uwa Kabiri w’Igitambaro: Wilfried De Bozor ORIYA ZAOUBAYE
Uwa kane: Andre Onesime KOLISSALA MBANGUI
Komiseri: Umunya-Sudan y’Epfo: Makur Majok Kariom MABIL







NIRERE Jean Claude / The Kaminuza Star


