Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakira iya Lesotho mu mukino w’umunsi wa gatandatu mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Canada na Mexique.
Uyu mukino uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ni umukino ugiye gukinwa nyuma y’iminsi ine Amavubi atsindiwe mu rugo na Super Eagles ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa gatanu muri iri tsinda.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari impamvu nyinshi zagombye gutuma buri mukunzi wese wa ruhago, by’umwihariko uw’Amavubi, yerekeza i Remera kureba uyu mukino. Dore zimwe muri izo mpamvu The Kaminuza Star yabakusanyirije:
Kwinjira ni ubuntu
Ku ikubitiro, Ishyirahanwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abaguze amatike “y’ahasigaye hose” ku mukino wa Nigeria wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, baba barayinjiriyeho cyangwa se batarayinjiriyeho, bemerewe kongera kuyakoresha no kuri Lesotho.
Iyo nkuru ubwayo yari nziza ku bari bafite inyota yo gukomeza kwirebera Amavubi, ariko amata yabyaye amavuta ubwo FERWAFA yashyiraga hanze itangazo ku mugoroba wo ku wa Mbere, umunsi umwe mbere y’umunsi nyirizina w’umukino, rivuga ko buri wese uzicara mu myanya isanzwe yishyurwa 1000 Frw na 2000 Frw akwiye kuzaza atikandagira kuko nta n’urupfumuye azakwa ngo yinjire; uretse kumusaka gusa, nk’uko bisanzwe.
Bati “Kwinjira ni ubuntu ku bazicara mu myanya yishyuzwaga 1000 Frw na 2000 Frw.
Abazagura amatike ni abazicara mu bindi byiciro, aho ibiciro byabaye 10.000 Frw, 15.000 Frw, 25.000 Frw, 50.000 Frw na 500.000 Frw.”
Imyinjirize izira amakemwa
Iyo mu matwi ya benshi hatarukiyemo interuro ngo “kwinjira ni ubuntu”, bahita bibuka ibyabaye mu mpera z’icyumweru gishinze ku mukino w’u Rwanda na Nigeria. Kuri uyu mukino, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zifashishijwe mu kujyana abantu kuri stade ku bwinshi; ibyatumye yuzura kare, maze imbaga ya benshi igasubirayo yimyiza imoso, bitewe n’uko yabuze uko ireba umupira.
Uretse abatahanye ingingimira y’uko banaguze amatike ntibinjire, abenshi kandi banikomye imyinjirize itari ihwitse. Umuvundo wari wose by’umwihariko ku binjiriye mu gice cy’Amajyaruguru ya stade, na cyane ko imiryango yinjirirwagaho yari mbarwa.
Kuri iyi nshuro, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yamaze abantu impungenge, abasezeranya ko ibitaragenze neza, birimo n’iyi myinjirize, birakosoka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Yanditse ku rukuta rwe rwa X ati “Tubashimiye ibitekerezo mwatugejejeho ku mbogamizi zagaragaye ku mukino wahuje Amavubi na Nigeria. Turabizeza ko hamwe n’izindi nzego dufatanya turi kubishakira igisubizo kirambye.”
“Ubufatanye n’ inkunga mukomeza gutera ibikorwa bya siporo ni iby’agaciro.”

Intsinzi yahumuye
Ni byo, ntibyabura kubaho ko hari abatashye batumva neza ukuntu Nigeria yatsindiye u Rwanda ibitego 2-0 imbere y’Abanyarwanda basaga ibihumbi 45 bari bakoraniye muri Stade Amahoro.
Icyakora iyo bamwe ubibukije ko Victor Osimhen ari we watsinze ibyo bitego byombi, ukabibutsa ko Ademola Lookman ari we wateye ‘coup-franc’ yabyaye icya mbere, yewe ukanabacira muri make muri amwe mu mazina y’ababanje mu kibuga nka Alex Iwobi, Samuel Chukwueze, Calvin Bassey n’abandi, nta wongera gusaza imigeri.
Iyo ni inkuru itandukanye kuri Lesotho! Iyi kipe batazira Likueana (ingona) ikoresha abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu. Tugendeye ku babanjemo mu mpera z’icyumweru gishinze, ubwo batsindwaga na Afurika y’Epfo ibitego 2-0, umukinnyi wabo ngenderwaho ukina ahakomeye ni rutahizamu unyura iburyo, Neo Mokhachane usanzwe ari umusimbura muri Jwaneng Galaxy yo muri Botswana.
Iyo utereye akajisho kandi ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), usanga Lesotho ari iy’149, Nigeria ikaba ari iya 44, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya w’124.
Tunirengagije ibyo twavuze haruguru, muri Kamena 2024, igitego Kwizera Jojea yatsinze ku munota wa 45 cyatumye Amavubi atsindira Lesotho muri Afurika y’Epfo, ayo yakirira, igitego 1-0; ibituma u Rwanda ruhabwa amahirwe yo gucyana umucyo mu Amahoro.

Umutoza Amrouchi yemeye gukosora ibyazambye kuri Nigeria
Umunya-Algérie, Adel Amrouchi watozaga umukino we wa mbere, nyuma yo gutsindwa na Nigeria yabwiye Itangazamakuru ko ashenguwe n’uko we n’abasore be batengushye Abanyarwanda bari barangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, baje kubatera ingabo mu bitugu ku bwinshi.
Amrouchi yemeye amakosa, asezeranya kunonosora ibitagenze neza, kuri uyu wa Kabiri. Ati “Twahatanye ariko ntabwo twahatanaga nk’abari ku rugamba rw’igihugu. Tugomba guhindura ibintu, tugakosora amakosa kandi ibyo ngomba no kubibwira abakinnyi banjye. Ntabwo twakwihanganira gukomeza gukora amakosa akomeye kuri uru rwego.”
Yakomeje agira ati “Gutsindwa na Nigeria birababaje, ariko gutsindwa na Lesotho byaba bikabije kurushaho. Tugomba kwinjira mu mukino dutekereza ku ntsinzi. Tugomba kubaka umuco wo gutsinda muri iyi kipe.”
“Abanyarwanda bazwiho gukunda igihugu, kandi nzi ko bazakomeza kutuba hafi. Dukeneye inkunga yabo kugira ngo dukosore amakosa twakoze, tuzatsinde Lesotho.”
Ni ah’Abanyarwanda rero kuza guhamiriza uyu mutoza ko koko bakunda Igihugu cyabo nk’uko na we yabivuze!

Umwanya mwiza wo kugosora umutoza
Burya kora ndebe iruta vuga numve! Ni byo, ni ukuri ko Umutoza Amrouchi asezeranya Abanyarwanda intsinzi kuri uyu mukino wa Lesotho. Icyakora nta wakwibagirwa ko benshi mu basobanukiwe iby’umupira w’amaguru bahamya ko uburyo bw’imikinire ku mukino wa Nigeria butari buboneye, ugereranyije n’uko uwo yasimbuye kuri uyu mwanya, Umudage, Frank Torsten Spittler yakinaga ku makipe akomeye.
Iki cyikango ku buryo bw’imikinire ndetse n’amahitamo y’abakinnyi abanza mu kibuga, cyiyongera ku kuba yarirukanywe n’ikipe y’Igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) amaze gutoza imikino ine yikurikiranya atabona intsinzi, ubwoba bukarushaho kuba bwinshi mu Banyarwanda.
Umutoza Amrouchi kandi afite ihurizo rikomeye ryo gushaka umusimbura wa Kapiteni Bizimana Djihad wujuje amakarita abiri y’umuhondo, atamwemerera kugaragara ku mukino wa Lesotho.
Nidusubiza amaso inyuma gato, turasanga imikino ibiri ya mbere nk’umutoza w’Amavubi, Umudage Spittler yaratsinzemo umwe, anganya undi; 0-0 na Zimbabwe ndetse na 2-0 kuri Afurika y’Epfo.
Ese koko Adel Amrouchi yagira ubusa bw’amanota kuri atandatu ashoboka mu mikino ibiri ye ya mbere?
Ibyo yatangaje mbere y’umukino ndetse n’ibyo imibare igaragaza biramuha amahirwe yo gucyura atatu imbumbe, ariko ntabwo birangirira mu magambo gusa; mu bwatsi bwa Stade Amahoro niho urubanza rusomerwa!
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Werurwe 2025, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Ihuriro ni i Huro [mu Amahoro]!

NIRERE Jean Claude / The Kaminuza Star


