The Kaminuza Star ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera, ahari kubera umukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Canada na Mexique, hagati y’Amavubi na Super Eagles.
Umukino urangiye Nigeria itsindiye u Rwanda mu rugo, ibitego 2-0. Ni ibitego byombi byatsinzwe na Victor Osimhen mu gice cya mbere. U Rwanda ruhise rujya ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi mu gihe Nigeria igize amanota atandatu ku mwanya wa kane.
Afurika y’Epfo yayoboye itsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0.
Amavubi azasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, ahura na Lesotho hano muri Stade Amahoro.
Umukino urarangiye
90′ Bongeyeho iminota itanu y’inyongera. Amavubi ari gusatira ngo arebe ko yabona impozamarira, ariko kuboneza izamu bikomeje kugorana.
86′ Amavubi atsinze igitego kirangwa. Muhire Kevin ateye ishoti rifunzwe na Habimana Yves, uhise ucenga umunyezamu Nwabali, ashyira umupira mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira
84′ Abafana b’Amavubi bari gusohoka muri Stade Amahoro, umwe umwe. Ntabwo banyuzwe n’uko ikipe yabo yakinnye uyu munsi.
82′ Amavubi na yo arasimbuje. Nshuti Innocent na Kwizera Jojea basimbuwe na Habimana Yves na Ruboneka Bosco ku ruhande rw’Amavubi asoje gukora impinduka.
75′ Super Eagles yongeye Gusimbuza. Victor Osimhen watsinze ibitego bibiri na Osayi Samuel basimbujwe Arokodare Emmanuel na Alhassan Yussuf ku ruhande rwa Nigeria.
74′ Abafana benshi bijujutiye Mugisha Gilbert ubonye umupira mu rubuga rw’amahina, aho guhita akinana na bagenzi be agashaka kugenga, barinda bawumwaka.
71′ Amavubi abonye koruneri. Niyomugabo Claude azamukanye umupira, amucomekera Muhire Kevin, nawe ashatse kuwuha Nshuti Innocent wari uhagaze neza, myugariro Osayi-Samuel awushyira muri koruneri.
69′ Alex Iwobi ateruye umupira n’ikirenge, awucomekera Ademola Lookman winjiye mu rubuga rw’amahina, ateye umupira Mutsinzi Ange arawitambika ntiwajya mu izamu.
65′ Gusimbuza ku ruhande rwa Nigeria. Onyeamechi Bruno na Raphael Onyedika basimbuye Ola Aina na Samuel Chukwueze ku ruhande rwa Nigeria.
63′ Ubwatsi bwa Stade Amahoro buri kugora cyane abakinnyi. Nta munota uri gushira abakinnyi n’impande zombi batanyereye ngo batakaze imipira.
59′ Amakipe yombi ari gukora amakosa cyane muri iyi minota, by’umwihariko hagati mu kibuga. Icyakora nta n’Imwe iri kugera ku izamu ry’indi, n’ibigerageje irahita itakaza umupira.
57′ Impinduka za kabiri ku ruhande rw’Amavubi. Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yinjiye mu kibuga asimbuye Hakim Sahabo.
55′ Amavubi akwiye kwitondera imipira y’imiterekano! Ba myugariro b’u Rwanda bari gukora amakosa ari kuvamo coup-francs nyinshi zishobora gutuma bavumbwa ikindi gitego.
54′ Umutoza Adel Amrouchi ari kwijujutira imikinire y’abasore be. Niyomugabo Claude aturishije umupira n’ikirenge, ananirwa kuwushyira imbere ya Hakim Sahabo; awushyira inyuma, aho avuye.
52′ Mugisha Gilbert aracyagerageza! Hakim Sahabo amucomekeye umupira mwiza, agerageje gutera umunyezamu Nwabali, ahita awufata bitamugoye kuko nta Mbaraga yateranye umupira.
50′ Mugisha Gilbert abonye uburyo bwo gutera mu izamu ku mupira yari azamukanye ku ruhande rw’iburyo, ariko yirindiriza gutera umupira mu izamu kugeza ubwo awuteye bakawushyira muri koruneri. Iyi koruneri ibaye impfabusa.
49′ Victor Osimhen yari yongeye kuzamuka, ariko kuri iyi nshuro Manzi Thierry aba maso, araryama umupira awushyira hanze.
46′ Nigeri utangiye ubona coup-franc, ariko Ademola Lookman ayiteye abasore b’Amavubi bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya kabiri kiratangiye
Abari muri stade bari gususurutswa n’umuririmbyi mu njyana ya RAP, Riderman. Icyakora abafana barakonje cyane!
Igice cya mbere kigeze ku musozo

45+3′ Amakosa ya ba myugariro b’Amavubi atumye Osimhen abavumba icya kabiri. Afashe umupira asiga na myugariro bose, ubundi ahita awurenza Umunyezamu Fiacre, uruhukira mu nshundura.
45+3′ Goaaalll Victor Osimhen
45′ Iminota 45 y’igice cya Mbere irarangiye biba ngombwa ko hongerwaho itatu y’inyongera.
44′ Amavubi abonye koruneri nyuma y’umupira wari uhinduwe na Niyomugabo Claude, Ola Aina awushyira hanze akoresheje umutwe. Kwizera Jojea arayiteye, birangira Nigeria ibashije gukiza izamu.
42′ Muri iyi minota Amavubi ari kwiharira umukino. Mugisha Gilbert ugiye mu kibuga asimbuye ndetse na Kwizera Jojea ni bo bari kotsa igitutu izamu rya Nigeria baciye mu mpande.
38′ Ku mupira we wa mbere, Gilbert ateye ishoti ridakanganye mu izamu, ariko umunyezamu Nwabali Stanley umupira awufata bitamugoye. Niryo shoti rya mbere yari atewe.
37′ Ugusimbuza gutunguranye. Samuel Gueulette utari wakabashije kwinjira mu mukino asimbuwe na Mugisha Gilbert. Abafana namuhaye amashyi menshi bagaragaza ko bamwishimiye.
35′ Stade Amahoro yakubise yuzuye! Abafana benshi basubiyeyo batarebye umukino kubera kuzura. Icyakora abafana b’Amavubi muri iyi minota bakonje. Bari gufana ari uko abasore n’umutoza Adel Amrouchi bazamukanye umupira gusa.
31′ Amavubi atangiye guhererekanya umupira neza, ariko ntari gishobora kurenga ikibuga cyabo. Bari kubigerageza bagahita batakaza umupira.

27′ Amavubi yongeye kugarizwa cyane. Simon Moses ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, ukurwaho na Manzi Thierry washoboraga kwitsinda, awushyira muri koruneri.
24′ Nigeria ubonye uburyo bikomeye cyane, ariko rutahizamu gusatira anyuze ku ruhande, Mozes Simons ateye umupira Ntwari Fiacre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
16′ Umukino ubaye uhagazeho. Kubera ko hari abakinnyi bari mu gisibo cya Ramadhan, abasifuzi batanze akanya ko gusoma amazi mbere y’uko umukino ukomeza.
12′ Victor Osimhen ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ubwo yari asatiriwe na Manzi Thierry, uhura Mutsinzi Ange uwushyize muri koruneri ku buryo yashoboraga kwitsinda. Amavubi arugarijwe muri iyi minota.
10′ Rutahizamu, Victor Osimhen afunguye amazamu nyuma yo gusanganira neza umupira wari uzamuwe na Ademola Lookman kuri ’coup franc’.
10′ Goaaalll Victor Osimhen
7′ Nigeria ni yo iri kwiharira umupira, ariko na yo iri gukinira inyuma cyane.
4′ Nshuti Innocent akiniye nabi myugariro wa Nigeria wari usatiriye Amavubi. Ikosa ryahanwe na Ademola Lookman, ariko Bassey Calvin ananirwa gukina umupira mu rubuga rw’amahina, urinda urarenga.
1′ Habayemo icyikango ko rutahizamu Victor Osimhen yaba agize ikibazo cy’imvune nyuma yo guaitara kuri Bizimana Djihad, ariko nyuma yo kwitabwaho b’abaganga ahise asubira mu kibuga, umukino urakomeza.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yahisemo gukoresha:
Ntwari Fiacre,Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (C), Hakim Sahabo, Samuel Gueulette Marie Leopold, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.

Umutoza wa Super Eagles ya Nigeria, Eric Chelle, yahisemo gukinisha:
Nwabali Stanle Bobo, Aina Temitayo, Wilfried Ndidi, Paul William Ekong (C), Ademola Lookman, Victor Osimhen, Samuel Chukwueze, Samuel Bright Osayi, Moses Simon, Alex Iwobi, Bassey Calvin.
Umukino wabimburiye iyindi mu y’umunsi wa gatanu muri iri tsinda, ni uwabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 20 Werurwe 2024, wasize Zimbabwe iguye miswi na Bénin 0-0.
Kuri ubu Bénin iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo mbere y’uko u Rwanda rukina na Nigeria kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n’Ebyiri, na mbere y’uko Afurika y’Epfo yakira Lesotho, mu masaha amwe n’ay’umukino w’Amavubi na Super Eagles.
Amavubi ni aya kabiri n’amanota arindwi, mu gihe Nigeria itaratsinda umukino n’umwe muri ine yakinnye, ari iya kane n’amanota atatu.
Mu mikino irindwi imaze guhuza amakipe yombi, u Rwanda rwatsinze umukino umwe, Nigeria itsinda ibiri, mu gihe banganyije inshuro enye. Igitangaje muri iyo mibare yose, ni uko inshuro enye zose banganyirije mu Rwanda. Yaba Amavubi cyangwa Super Eagles, nta n’Imwe irataha ibyina intsinzi cyangwa icura umuborogo mu gihe umukino wabereye ku butaka bw’u Rwanda!
Abatoza ku mpande zombi ni bashya. Ni umukino wa mbere Umunya-Algérie, Adel Amrouchi agiye gutoza kuva yaramutswa ikipe y’igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ku ruhande rwa Super Eagles, ni umukino wa mbere Umunye-Mali, Éric Chelle agiye gutoza kuko hashize amezi atatu yonyine ahawe inshingano zo gutoza iyi kipe y’izina rikomeye muri ruhago Nyafurika.
Umusaruro w’imyitozo amakipe yombi amazemo iminsi itanu uragaragarira ku bwatsi bwa Stade Amahoro yakira abagera ku bihumbi 45.
ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star
