Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe n’iya Nigeria ‘Super Eagles’, ibitego 2-0, maze imikino y’umunsi wa gatanu mu gushaka itike yo kuzitanira Igikombe cy’Isi cya 2026 isiga u Rwanda rumanutseho imyanya ibiri mu Itsinda C ruherereyemo.
Ni umukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025, kuva saa Kumi n’Ebyiri, witabirwa n’abarimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Wari witezwemo uguhangana gukomeye kuko wari ufite igisobanuro kinini ku rugendo rwa “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria zari zifite amanota atatu, mu gihe Abanyarwanda bari bahanze amaso intangiriro y’inkuru y’umutoza Adel Amrouche waje gukorera mu ngata Umudage, Frank Torsten Spittler.
Nyuma y’ifirimbi ya nyuma yasize Amavubi atsinzwe ibitego 2-0, The Kaminuza Star yegeranyije amasomo atanu yagaragaye muri uyu mukino.
5. Stade Amahoro yuzuye abafana, abandi basubirayo batayigezemo
Kuva mu masaha ya saa Tanu z’igitondo, abafana baturutse hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali bari batangiye kwerekeza kuri Stade Amahoro i Remera.
Uretse urukundo basanzwe bafitiye Ikipe y’u Rwanda, hari hakozwe n’ubukangurambaga mu nzego nyinshi; ibintu byatumye nibura saa Cyenda n’Igice kwinjira muri Stade byagoranaga, kugera saa Kumi bitagishoboka kuri benshi bahisemo kwisubirirayo batarebye umupira.
Nyuma y’ibi, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryiseguye ku bo bitakundiye kwinjira muri Stade, bizezwa koroherezwa ku mukino utaha Amavubi azakiramo “Ingona” za Lesotho ku wa Kabiri tariki 25 Weruwe 2025.

4. Impinduka mu mipangire y’abakinnyi babanza mu kibuga zakoze ku Rwanda
Umutoza Amrouche yari yahisemo kubanzamo abakinnyi benshi bakina mu kibuga hagati kandi bitwara neza iyo ikipe ifite umupira; ibintu abasesenguzi babona nk’ikosa kuko u Rwanda rutari rwitezweho kuwugumana kurusha Nigeria.
Gutangirana Hakim Sahabo na Samuel Geuellette Marie Léopard icyarimwe mu kibuga kirimo Kapiteni, Bizimana Djihadi na Mugisha Bonheur; byari bisobanuye ko u Rwanda rusigaranye umukinnyi umwe ukina uca ku ruhande [Kwizera Jojea], iruhande rwa rutahizamu umwe [Nshuti Innocent]; ibintu byatumaga u Rwanda ruhererekanya ariko bidatanga umusaruro.
Umutoza ntiyatinze kubona ko yibeshya, maze ku munota wa 35 ahitamo gukuramo Samuel Geuellette, amusimbuza Mugisha Gilbert usanzwe usatira anyuze ibumoso.

3. Kugeza umupira mu gice cy’imbere biracyari ihurizo ku Ikipe y’u Rwanda
Nubwo u Rwanda rwari rifite abakinnyi benshi bakina mu kibuga hagati, nta n’umwe wabashaga gusohora umupira ngo ugere kuri ba rutahizamu, na bo ubwabo bari bagabanutse mu mibare bitewe n’uko umutoza yahisemo gushyiramo abo hagati benshi.
Umutoza mu kuvuga kuri ibi, yatangaje ko akeneye igihe ngo agire ibyo akosora, icyakora byakwanga akaberereka.
Ati “Ntabwo wahindura ibintu byose mu mukino umwe, igihari ni uko ngomba kubihindura cyangwa byananira ngafata umwanzuro akaba ari njye uhinduka.”

2. Victor Osimhen azi icyo gukora imbere y’izamu
Rutahizamu Victor James Osimhen usanzwe ukinira Galatasaray Spor Kulübü yo muri Türkiye ku ntizayo ya SSC Napoli yo mu Butaliyani, yongeye kuba intwari y’umukino nyuma yo gufungura amazamu ku munota wa 11 w’umukino, mbere yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 45+3.
Uyu wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 29 Ukuboza kuva mu 1998 aboneye izuba i Lagos muri Nigeria, yari yazonze ba myugariro b’Amavubi by’umwihariko Manzi Thierry, ari na ko aririmbwa n’Abanya-Nigeria bari muri Stade Amahoro.
Ibi bitego bibiri byatumye yuzuza 25 mu mwambaro wa Super Eagles, aho arushwa 12 byonyine na Rashid Yekini wayitsindiye 37.

1. Inzira igana mu Gikombe cy’Isi iracyafunguye mu itsinda u Rwanda ruherereyemo
Uku gutsindwa kw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, kwasize imanutseho imyanya ibiri mu Itsinda C iherereyemo. Kugeza ubu u Rwanda rufite amanota arindwi, mu gihe Nigeria yageze ku mwanya wa kane n’amanota atandatu ku rutonde ruyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 10, Bénin ya kabiri ikagira umunani.
Aya makipe yose aracyafite amahirwe y’uko yakwitwara neza, hakaba habonekamo izamuka iriyoboye. Mu mibare, ibihugu bya Lesotho na Zimbabwe bifite amanota atanu n’atatu nk’uko bikurikiranye, biracyafite amahirwe mu mikino itanu iri imbere.
Ku wa Kabiri tariki 25 Weruwe 2025, u Rwanda rurakina ‘Likuena/Ingona’ ya Lesotho kuri Stade Amahoro, mu mukino wa gatandatu wo mu Itsinda C.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star
