Mu bice bitandukanye by’Igihugu byiganjemo iby’imijyi, hakunze kugaragara abana b’abakobwa n’ab’abahungu bibera mu muhanda; ibigaragara ko bagowe n’ubuzima, bamwe muri bo bakavuga ko babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibibazo byo mu miryango yabo.
Umwe muri abo bana avuga ko akenshi bava mu rugo kubera amakimbirane n’intonganya bihora mu miryango yabo, akagaragaza ko mu muhanda babayeho mu buzima bubi kuko bigoye kubona icyo kurya ndetse n’aho kuryama.
Ati “Mfite imyaka irindwi, naje hano kubera ko mu rugo bahora badukubita. Papa ni we ujya adukubita, agakubita na Mama. Ubusanzwe nigaga mu mwaka wa mbere. Uko mbayeho, iyo mbonye umuntu ufite umuzigo ku igare ndamusunikira akampa nk’amafaranga ijana ngahita njya kugura icyo kurya. Iyo bwije, ndyama aho mbonye cyangwa nkajya kurarana n’umuzamu urinda umutekano w’amaduka hariya mu mujyi.”
Undi muri abo bana atanga ubuhamya bw’uburyo yisanze mu muhanda, aho avuga ko yavuye mu ishuri kubera kubura ubushobozi, gusa akongeraho ko mu muhanda bahuriramo n’ingaruka nyinshi.
Ati “Kugira ngo nisange hano ni uko mba nabuze ibyo kurya. Mu rugo bampitishijemo kurya cyangwa kungurira ibikoresho byo kujya ku ishuri, mpitamo kurya mva mu ishuri aho nigaga.”
Akomeza agira ati “Muri uyu muhanda duhuriramo n’ingorane nyinshi; hari igihe uhura n’abantu nka bariya bafata ngo abana batiga, bakakujyana bakagukubita bavuga ngo ‘nk’aya masaha uri kugenda, ni wowe wiba abantu za telephone’, kandi atari byo. Bakongera ngo ‘kubera iki wavuye mu ishuri?’, batazi ko twabuze ibikoresho byo kujyayo. Cyangwa ugaca ku muntu bamaze kumwiba bagahita bagukubita ngo ni wowe umwibye kandi atari byo, buri wese uguciyeho akagukubita.”
Ni ikibazo bamwe mu babyeyi bagaragaza ko giteje inkeke, bakavuga ko gikwiye kwitabwaho kuko aba bana babayeho nabi, rimwe na rimwe bikanabatera gukora ibikorwa bibi birimo ubujura n’urugomo.
Ndayambaje Jean Claude wo mu Karere ka Huye ni umwe muri abo babyeyi. Agira ati “Kuba aba bana baza mu muhanda, mbona impamvu ibitera iba ari ubwumvikane buke mu muryango cyangwa se ugasanga bafite ubukene n’izindi mbogamizi zitandukanye. Ingaruka ziba zihari, usanga babayeho nabi ahanini bikabaviramo kwiba abantu mu muhanda bakanateza akajagari mu mujyi”.
Soma n’iyi nkuru: https://www.kaminuzastar.com/2024/12/31/huye-urubyiruko-ruri-kubakirwa-aho-ruzajya-rwidagadurira/
Impuguke mu bijyanye n’umuryango, Ingabire Jeanne d’Arc, avuga ko ababyeyi bakwiye kuzirikana ko inshingano zabo ku mwana zidasimburwa. Avuga ko badakwiye gukoreza abandi umutwaro wo kubarerera.
Ati “Ababyeyi barekuye inshingano. Si bose, ariko biteye ubwoba kubona nzi neza ko nabyaye ariko sinemere kurera.”
Yakomeje agira ati “Umwana ahabwa ibyo kurya, kunywa, imyambaro. Ibyo byose n’undi muntu yabimuha, ariko urukundo rw’umubyeyi nta wundi warumuha.”
Soma n’iyi nkuru: https://www.kaminuzastar.com/2024/12/29/huye-urubyiruko-rwahawe-urubuga-rwo-kwerekaniraho-impano-zarwo/
Umukozi ushinzwe kurinda Uburenganzira bw’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), Mukamana Monique, avuga ko abana benshi bajya mu muhanda kubera ibibazo byo mu miryango.
Ati “Ntabwo navuga ko ari imiryango yose, ariko hari bamwe bata inshingano za kibyeyi bitewe n’ibibazo bahuye na byo, ugasanga barahorana intonganya mu rugo cyangwa amakimbirane kandi bafite abana, bityo ntibite ku bana uko bikwiye cyangwa se rimwe na rimwe bakanahimana”.
Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, cyatangaje ko hejuru ya 90% by’abana bajya mu mihanda baba bafite ababyeyi. Mu mwaka wa 2023-2024 abana basubijwe mu muryango bangana na 1446.
Mu mwaka ushize, Umuryango urengera abana mu Rwanda, SOS Children’s Village, watangaje ko 90% by’abana bagaragara mu mihanda, baba barahunze ibibazo byo mu miryango bavukamo.
ISABWE FABIOLA/THE KAMINUZA STAR


