Huye: Urubyiruko rwahawe urubuga rwo kwerekaniraho impano zarwo

Ku bufatanye bw’Umuryango ‘Eleven Training Center’ n’Umurenge wa Huye, hatangijwe irushanwa ry’icyumweru mu gushaka impano z’abato (Future Stars Talent Competition) batuye muri uyu murenge, hanatangwa ubutumwa bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, rikazasozwa tariki 5 Mutarama 2025.

Igikorwa cyo kuritangiza ku mugaragaro cyitabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Migabo Vitar, Abayobozi b’Umuryango Eleven Training Center ndetse n’abaturage bo mu Tugari twa Nyakagezi na Muyogoro biganjemo urubyiruko.

Intego nyamukuru y’iri rushanwa rizahuriza hamwe utugari tune: Muyogoro, Nyakagezi, Sovu na Rukira, ni ugutahura abato bafite impano zo gukina umupira w’amaguru, kuririmba ndetse n’izindi, kugira ngo bafashwe kuzikuza, ariko banidagadura.

Umuyobozi w’Umuryango Eleven Training Center, Mugisha Aimable yabwiye The Kaminuza Star impamvu y’iri rushanwa agira ati “Igikorwa nyirizina cyitwa ‘Future Stars Talent Competition’ (Irushanwa ryo gushaka impano z’ejo hazaza). Twizerera mu mpano z’abakiri batoya. Turi kubaha amahirwe ngo bakine ariko banidagadura.”

Yakomeje agira ati “Mwabonye ko hari umuziki hano ku kibuga, abana bari kubyina kugira ngo basabane. Murabona ko hari abantu benshi baje gushyigikira urubyiruko: ababyeyi babo, abavandimwe babo, abaturanyi; ni ukugira ngo bishime muri iki gihe dusoza umwaka, ariko na none tunareba impano zirimo kuko hano ku kibuga hari abantu basobanukiwe iby’umupira tuzafatanya kugira ngo tuzamure impano zabo.”

Mugisha kandi yavuze ko atari abanyempano mu guconga ruhago gusa bashaka kuko hari n’itsinda rishinzwe gukurikirana abafite impano zo kubyina kugira ngo na bo bafashwe.

Mugisha Aimable avuga ko intego bafite ari ugufasha abato bafite impano kugira ngo zikuzwe

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Migabo Vitar, yavuze ko iri rushanwa kandi ari n’uburyo bwo gufasha urubyiruko kwizihiza iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, banabagenera ubutumwa bwabafasha muri ibi bihe bari mu biruhuko.

Ati “Iri rushanwa na none rigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ingeso mbi, tukabakangurira gukunda umurimo, kwiga, kubaha ababyeyi, kugira isuku ndetse no gufasha ababyeyi imirimo.”

Yakomeje agira ati “Ariko harimo no kwishimira ko umwaka urangiye. Urubyiruko rwacu ruri mu mashuri, harimo abatsinze, harimo abo bitagenze neza. Uyu ni umwanya mwiza wo gutekereza ku bitaragenze neza mu mwaka ushize ndetse no kureba uko byazakosorwa mu mwaka utaha. [Iri rushanwa] ni ubunani n’ubundi.”

Uyu muyobozi kandi yashimiye cyane umuryango wa Eleven Training Center ku bw’uruhare rwawo mu gufatanya n’ubuyobozi gutanga uburere mu rubyiruko.

Migabo Vitar yasabye urubyiruko kutishora mu ngeso mbi, ahubwo bagakora ibyubaka igihugu

Abaturage bo muri uyu murenge baganiriye na The Kaminuza Star bayibwiye ko bishimiye iki gikorwa cy’iri rushanwa kuko ari urubuga rwiza rwo kwidagaduriraho.

Ndayambaje Samuel yagize ati “[Abateguye irushanwa] ni abantu b’abagabo rwose gutekereza ikintu nk’iki. Abana bacu aho kwirirwa babunza akarenge mu bitagira umumaro, bari hano mu kibuga bakina, barumuna babo na bo bari kubafana […] Erega nta n’uwamenya wasanga hari n’abo gukina bikijije.”

Mu gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa, hakinwe umukino w’umupira w’amaguru, aho Akagari ka Muyogoro katsinze Nyakagezi ibitego 3-0.

Imikino izakomeza ku wa Kabiri, ku wa Kane, ku wa Gatanu ndetse no ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2025. Buri kagari kazakina n’akandi, hanyuma abazabona amanota menshi bazatware igikombe. Ni mu gihe na none kandi abazahiga abandi mu kwerekana impano zabo mu gukina umupira w’amaguru, kubyina ndetse n’izindi mpano na bo bazahembwa.

Imikino yose izakomeza kubera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyakagezi giherereye mu Mudugudu wa Mbuba, ahabereye umukino wo ku Cyumweru.

Umuryango Eleven Training Center watangiye mu 2017 ku ntego nyamukuru zo kuzamura imikino, kwimakaza uburezi ndetse no gusigasira umuco binyuze mu rubyiruko.

Mu kugera ku ntego zabo bategura ibikorwa bya siporo mu rubyiruko, gushyigikira abana mu masomo, gutanga amahugurwa mu bigo by’amashuri ndetse no kwigisha imyuga urubyiruko kugira ngo rubashe kwiteza imbere.

Bimwe mu byo uyu muryango umazd gufasha abatuye mu Murenge wa Huye, harimo kwigisha ururimi rw’Igifaransa abana bari munsi y’imyaka itandatu ndetse bakaba banishyurira abana b’abakobwa babyariye mu rugo kugira ngo babashe kwiga ububoshyi, bityo biteze imbere.

Cyizere (wambaye umupira utukura) ni umwe mu bana bafite impano yo kubyina bazafashwa na Eleven Training Center kuzamura impano ye

Abakinnyi b’impande zombi babanje gufatira hamwe ifoto y’urwibutso

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/THE KAMINUZA STAR