Huye: Urubyiruko ruri kubakirwa aho ruzajya rwidagadurira

Ku bufatanye bw’Akarere ka Huye na Banki y’Isi, i Cyarwa mu Murenge wa Tumba hatangiye kubakwa inzu y’imyidagaduro n’imikino yitezweho gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo.

Umushinga wo kubaka iyi nzu watangiye ku wa 10 Ukuboza 2024, bikaba biteganyijwe ko uzamara umwaka n’igice.

Iyi nzu yo kwidagaduriramo izaba igizwe n’ibibuga by’imikino y’amaboko, birimo Basketball, Handball, Volleyball ndetse n’ikibuga cy’umupira w’amaguru ukinirwa ku kibuga gito (Mini Football).

Mu bizaba bigize iyi nzu kandi harimo ahafatirwa ikawa, aho kuruhukira, ibiro, ubusitani ndetse n’aho guparika imodoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko uyu mushinga w’iyi nzu bari kubaka uzafasha cyane urubyiruko mu kwidagadura.

Yashimangiye kandi ko atari i Cyarwa gusa birangiriye kuko bafite gahunda yo kubaka izindi nyubako nk’izi no mu bindi bice bigize akarere.

Yagize ati “Hirya no hino hari ibibuga bitandukanye urubyiruko rwakifashisha mu bikorwa by’imyidagaduro,   ahubwo igisigaye ni ukugenda tubyongera.”

Bamwe mu rubyiruko rwo muri Huye baganiriye na The Kaminuza Star, bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kandi ko bazabyaza iyi nyubako umusaruro mu gihe izaba yuzuye.

Nzibaza Emmanuel yagize ati “Ni byiza cyane kuba hagiye kubakwa inzu y’imyidagaduro kuko nkanjye mfite impano yo gukina comédie no kuririmba. Rero bizadufasha, biduhuze n’ababikoze bikabahira kandi tubone n’abaterankunga bityo tubashe guteza imbere ibyo dukora.”

Hitayezu Clement we yagize ati “Ni igikorwa cyiza kuko nkanjye mfite impano yo gusetsa ndetse no gukina ikinamico. Icyo bizamfasha ni uko nzabona aho ngaragariza impano yanjye.”

Ni mu gihe Nizeyimana Vianney we avuga ko ari “Amahirwe kuba hagiye kubakwa inzu izafasha urubyiruko mu myidagaduro kuko tuzayibyaza umusaruro tumurika ibikorwa byacu birimo ibihangano. Kuko ubu nkanjye mfite indirimbo zitandukanye, ariko zikaba zitazwi kuko ntaho dufite ho kugaragariza impano twifitemo.”

Akarere ka Huye kabamo urubyiruko rwinshi bitewe na kaminuza zitandukanye zihabarizwa, zirimo Kaminuza y’u Rwanda ndetse na Rwanda Polytechnic.

Uko hazaba hameze:

Imirimo yo kubaka yatangiye muri uku Ukuboza

MBONIMPA NEPOMSCENE/THE KAMINUZA STAR