Mutesi Scovia yahanuye abiga Itangazamakuru

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, yasabye abanyeshuri biga Itangazamakuru kwitwara kinyamwuga no kugaragaza ubushobozi bwabo niba bashaka guhabwa agaciro n’isoko ry’umurimo.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na bo ku munsi wa nyuma w’amahugurwa y’iminsi itatu yabaye kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16 Mata i Huye, agamije guhugura abanyeshuri mu bijyanye no gutara amakuru kinyamwuga, hibandwa ku buringanire n’ubwuzuzanye. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ndetse n’abo muri Mount Kigali University (MKU), yahoze ari Mount Kenya University.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Mutesi yavuze ko kuba umuntu afite impamyabumenyi mu Itangazamakuru bidahagije ngo ahabwe akazi, keretse iyo agaragaje ubunyamwuga n’ubwitange.

Yagize ati “Umuntu wize Itangazamakuru ariko w’umunebwe kandi w’umuswa ni mubi kurusha utararyize ariko urikunda kandi uri kwiyungura ubumenyi muri ryo.”

Yakomoje kandi ku kutumva ibintu kimwe kumaze iminsi kugaragara, aho abanyeshuri biga Itangazamakuru binubira ko hari abatarize uyu mwuga bari kubona akazi mu bitangazamakuru byinshi kandi bikomeye mu gihe abawize bicaye.

Ati “Impaka zo ntizakagombye kubaho, kubera ko ubwo hasohokaga itegeko byasabaga ko umuntu agomba kuba afite ubumenyi runaka, akaza gukora Itangazamakuru bidashingiye ku mpamyabumenyi yaryo, kuko ni akazi gakorwa n’umuntu ufite umwete ariko wize. Ugomba kuba ufite icyo wize kuko dusaba kwandika, gukoresha mudasobwa dutegura inkuru. Ntabwo rero wavuga ngo umuntu utazi kwandika ni we uri gukora Itangazamakuru kuko hari ibyo bimusaba.”

Akomeza agira ati “Ntibikuraho ko uwize ubuhinzi, ubuvuzi, amateka cyangwa ibindi ataba umunyamakuru mwiza. Ntabwo ihame ari uko yaba yarize Itangazamakuru, ariko iyo yaryize biba akarusho, iyo aje ari umunyamwete kuko arusha ba bandi bataryize, kandi twese mu kazi ako ariko kose dukunda abarusha abandi.”

Mutesi yasabye aba banyeshuri kwirinda ubunebwe, ababwira ko intwaro ikomeye umunyamakuru agira ari ukugendana n’igihe no gukomeza kwiyungura ubumenyi.

Ati “Hari abanyeshuri n’abanyamakuru batangiye kwishingikiriza cyane ku ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ariko umunyamakuru nyawe ahora yiga, akarushaho kumenya iby’itangazamakuru rigezweho, kuko rihora rihinduka.”

Nkurunziza Sosten, umunyeshuri wa MKU, yavuze ko bamwe mu banyeshuri bacika intege iyo babonye abantu batize itangazamakuru bari kwigarurira umwuga, nyamara bo batarasoza amasomo.

Ati “Duhura n’imbogamizi kuko igihe umuntu afata ari mu ishuri ari kwiga Itangazamakuru, wa wundi uri hanze utari kuryiga tuzahanganira kw’isoko ry’umurimo, we azaba yariyubatse kuko njye namaze igihe kinini ndi kwiga kandi mu by’ukuri nta bunyamwuga we azaba afite. Gusa ndasaba abarezi bacu kutwigisha itangazamakuru rishingiye ku gukora (pratique) kurusho kuritwigisha mu magambo.”

Mugwaneza Divine, na we wa MKU, yavuze ko muri iki gihe amahirwe yo kubona akazi ari ku muntu werekanye ibyo ashoboye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ubu umuntu ugaragaje ibyo ashoboye ku mbuga nkoranyambaga ahabwa amahirwe kurusha uwaryize ariko atagaragaza ubushobozi bwe. Ikoranabuhanga ryoroheje itambuka ry’amakuru, buri wese akaba yabasha kuba umunyamakuru binyuze mu cyiswe citizen journalism.”

Muri iki kiganiro kandi, umunyeshuri wa UR Huye, Ishimwe Yarakoze Seth Kefa yaboneyeho kugeza ku muyobozi wa RMC imbogamizi bahura na zo, zo kuba hari amahirwe babuzwa bitewe n’uko bakiri ku ntebe y’ishuri, nyamara bakora Itangazamakuru, agasaba ko na bo bajya bahabwa amakarita ya RMC mu gihe bafite aho bakora. Aha yatanze urugero ku marushanwa atangwamo ibihembo ku nkuru zahize izindi mu byiciro bitandukanye, amahugurwa agenewe abanyamakuru ndetse n’ibindi bo batemererwa.

Mutesi Scovia yamusubije agira ati “Ni ikibazo twazarebaho njye na bagenzi banjye, ariko ndumva bitapfa koroha ko twaha abanyeshuri amakarita kuko baba bacyiga, bataraba abanyamwuga. Gusa nk’abaturi inyuma wenda bari kwiga, dushobora kugira uburyo twabashyira mu cyiciro cyanyu tukagira uko tubafasha namwe mukajya mwemererwa guhatana nk’abandi.”

Ishimwe yongeye kubaza agira ati “Ese niba muha amakarita abakora umwuga w’Itangazamakuru kandi batararyize, ni gute twebwe dukora Itangazamakuru kandi tunaryiga, tuzi amahame y’umwuga, tutajya duhabwa amakarita?”

Uyu muyobozi yamusubije ko impamvu bataha abanyeshuri amakarita ari uko mu gihe bakoze amakosa bajya bitwikira umutaka w’ishuri, bakavuga ko ibyo bakoze batari babyiga, mu gihe abahabwa amakarita batiga bo baryozwa ibyo bakora byose binyuranye n’amahame y’umwuga, na cyane ko mbere yo guhabwa ayo makarita hari inyandiko babanza gusinya.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu yasojwe uyu munsi, yateguwe muri gahunda yiswe ’Rwanda Media Program’ ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cyo muri Suède gifasha mu kongerera Itangazamakuru ubushobozi, ’Fojo Media Institute’.

Umuyobozi Mukuru wa RMC, Mutesi Scovia
Abanyeshuri ndetse n’ababahuguye bafatanye na Scovia ifoto y’urwibutso

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star