Ikipe ya chealsea yo mu Bwongereza yemeje ko yatandukanye n’umutoza wayo mukuru Liam Rosenior, nyuma yo gutsindwa imikino itanu ya shampiyona yikurikiranya itinjije igitego byaherukaga kuba mu mwaka wa 1912.
Uyu mwanzuro wafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 22 Mata 2026 nyuma yo gutsindwa na Brighton and Hove Albion ibitego 3-0 mu ijoro ryakeye byashimangiye umusaruro muke iyi kipe ikomeje kugaragaza, mu rugendo irimo rwo gushaka uko yazakina imikino yo kumugabane w’iburayi.
Mu itangazo ubuyobozi bwiyi kipe bwashyize ahagaragara bwagize buti “Twishimiye imirimo Liam n’itsinda rye bakoze mu gihe gito bari bamaze hano. Yagaragaje ubunyamwuga n’ubunyangamugayo kuva yaza hagati muri uyu mwaka w’imikino”.
Rosenior yari yahawe akazi muri iyi kipe mu ntagiriro za Mutarama asimbuye Enzo Maresca wari umaze gutandukana n’iyi kipe. Nubwo Rosenior yari yitezweho byinshi birimo kuzana impinduka nziza mu ikipe, Rosenior atandukanye niyi kipe bamaranye iminsi 106 gusa.
Ubuyobozi bwa Chelsea bwongeyeho ko iki cyemezo kitafashwe byoroshye, ariko bishimangira ko umusaruro wiyi kipe wari waragabanutse kuburyo bukabije.
Liam Rosenior asize chealsea ku myanya wa 7 n’amanota 48 Aho amahirwe yo kubona itike yo gukina champions league y’umwaka utaha Ari macye cyane. Ikipe ya chealsea yashyizwe mu biganza by’umutoza Calum McFarlane nk’ umutoza w’umusigire kugeza mu kwezi kwa 6.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umutoza ugomba gusimbura Liam Rosenior ku kazi ko gutoza iyi kipe y’ I London yambara ubururu mu mwaka utaha w’imikino.

MUCYO Thierry/TheKaminuzaStar


