Umurage w’u Rwanda Ugiye Kubikwa mu Ikoranabuhanga rya 3D

Abakozi b’Ingoro Ndangamurage ziri hirya no hino mu Rwanda bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu gushyira ibimenyetso ndangamurage n’ibimurikwa mu ikoranabuhanga rya 3D, mu rwego rwo kurushaho kubibungabunga no kubigeza ku bantu benshi ku Isi.

Aya mahugurwa yatanzwe n’ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Global Digital Heritage, yatangiye ku wa 23 Werurwe 2026, amara icyumweru, yitabirwa n’abakozi bashinzwe kwita ku bimurikwa mu ngoro ndangamurage zitandukanye ziri mu gihugu.

Muhoza Chantal, umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe amamurika ndetse no gukurikirana imishinga yo gushyira mu ikoranabuhanga ingoro ndangamurage z’u Rwanda n’ahantu ndangamateka, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kubaha ubumenyi bwimbitse mu gukoresha ikoranabuhanga mu kubungabunga umurage w’u Rwanda.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yahawe abakozi b’inteko y’umuco bashinzwe kwita ku bimurikwa ndangamurage baturutse mu ngoro ndangamurage zitandukanye ziri mu gihugu. Twize uburyo bwo gushyira mu ikoranabuhanga ibimenyetso ndangamurage biboneka mu ngoro ndangamurage ndetse n’ahantu ndangamateka, harimo n’ubuvumo bwa Musanze.”

Yasobanuye ko muri ayo mahugurwa abakozi bigishijwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rya 3D, rituma ibintu bifatwa amashusho ku mpande zose ku buryo umuntu ubireba ashobora kubisuzuma neza aho ari hose.

Muhoza Chantal ushinzwe gukurikirana imishinga yo gushyira mu ikoranabuhanga ingoro ndangamurage z’u Rwanda.

Ati: “Ikoranabuhanga rya 3D ni uburyo bwo gufata amashusho y’igikoresho ku buryo umuntu ashobora kukibona ku mpande zose. Mbere twafataga amafoto asanzwe agaragaza igice kimwe gusa, ariko ubu uzaba ushobora kureba igikoresho cyose ukagihindukiza uko ushaka ukoresheje ikoranabuhanga.”

Muhoza yavuze ko gushyira ingoro ndangamurage mu ikoranabuhanga bizafasha kumenyekanisha umurage w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kuko umuntu uwo ari we wese uzaba afite internet azashobora gusura ingoro ndangamurage atari ngombwa kugera aho ziherereye.

Ati: “Bizadufasha kumenyekanisha ibibitse mu ngoro ndangamurage zacu, kuko aho uri hose ku Isi uzashobora kuzisura ukoresheje terefone cyangwa mudasobwa. Uzabona amakuru yimbitse ku bimurikwa ndetse bifashe n’abashakashatsi bakora ubushakashatsi ku muco, ku murage no ku mateka y’u Rwanda.”

Yongeyeho ko ibi bizajya bigaragara ku mbuga z’Inteko y’umuco, ku buryo buri wese ufite internet azajya abasha kureba ibimurikwa ndangamurage byashyizwe mu ikoranabuhanga.

Muhoza Chantal yavuze kandi ko aya mahugurwa azafasha igihugu kugabanya amafaranga cyatangaga mu gushaka ibigo byo hanze bikora aka kazi.

Ati: “Mbere gushyira ibimurikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga byakorwaga n’ibigo by’abikorera byo hanze, bigatuma igiciro cyabyo kiba kinini kandi rimwe na rimwe bikadindiza imishinga. Ubu abakozi bacu bagiye kubyikorera ubwabo.”

Abakozi b’Ingoro Ndangamurage bahawe aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi buzabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Utezeneza Isaro Rosine, ukorera mu Ngoro y’Amateka y’Abami i Nyanza mu Rukari, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko ikoranabuhanga rifasha amakuru kugera kure mu gihe gito.

Yagize ati: “Nk’umuntu ukora akazi ko kumurika no kubungabunga ibihangano, aya mahugurwa ni ingenzi cyane. Muri iyi si ya none ikoranabuhanga ni ryo rigezweho kandi rifasha amakuru kugera kure vuba.”

Ku ruhande rwe, Nsengumuremyi Anastase ukorera ku ngoro y’umurage w’imibereho y’abanyarwanda mu karere ka Huye ushinzwe kwakira abashyitsi no kubasobanurira amateka, yavuze ko bungutse ubumenyi bwo gukoresha camera mu gufata amashusho y’ibikoresho ndangamurage ku mpande zose no kubishyira muri sisitemu y’ikoranabuhanga.

Ati: “Twize uburyo bwo gufata amashusho y’igikoresho ku mpande zose, tukagiha nimero n’indi code ikiranga, hanyuma kikabikwa muri sisitemu ku buryo amakuru yacyo azahoraho. Ibi ni ingenzi kuko ibikoresho bishobora gusaza cyangwa bikangizwa n’ibiza, ariko amakuru yabyo akaguma abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Aya mahugurwa ari mu rwego rwo gukomeza kuvugurura uburyo bwo kubungabunga no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda, hagamijwe ko amateka n’umuco by’igihugu bikomeza kubikwa neza no kugera ku bantu benshi ku Isi.

Abakozi b’Ingoro Ndangamurage bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu gushyira ibimenyetso ndangamurage n’ibimurikwa mu ikoranabuhanga rya 3D

BYIRINGIRO Arsène/TheKaminuzaStar