Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasobanuriye Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, ishusho rusange y’umutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere, ndetse n’uruhare igihugu kigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Ibi biganiro byabaye ku wa 26 Werurwe 2026, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, aho banahawe ishusho y’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro no mu butumwa bw’amahoro bushingiye ku mikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Patrick Karuretwa yagaragaje ko ibi biganiro ari urubuga rwihariye kandi rufite akamaro mu guteza imbere ibiganiro byubaka kandi byeruye ku bijyanye n’umutekano mu Karere no ku rwego rw’Isi.

Yagize ati: “Uru rubuga rufite akamaro kanini cyane muri iki gihe Isi irimo kunyura mu bihe bikomeye mu by’umutekano. Hirya no hino ku Isi, amakimbirane ariyongera, ubufatanye bw’ibihugu burageragezwa, kandi amategeko mpuzamahanga agenga imikoranire y’ibihugu ari gushyirwaho igitutu kitigeze kibaho mbere. Muri ibi bihe, ubufatanye bwimbitse kandi bwubaka ni ingenzi cyane mu rwego rw’inyungu rusange.”

Umuyobozi w’Abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare, Brigadier General Mohamed Mirghani Yousif, uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda, yagaragaje ko yishimiye uko ikiganiro cyagenze, avuga ko cyari ingirakamaro kandi gitanga amakuru ahagije.

Yagize ati: “Turashimira umwanya mwafashe mutugezaho ishusho rusange y’umutekano uriho ubu, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo. u Rwanda ni igihugu kirangwa n’ umutekano, kandi ibi bikwiye kuba urugero rwiza no kubindi bihugu, kuko ni ibyo kwishimira”.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abahagarariye ibihugu 36 baturutse mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye birimo Angola, Brésil, Botswana, u Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, Ghana, u Budage, Isirayeli, Ubutaliyani, Ubuyapani, Yorodaniya, Kenya na Luxembourg.

Si aba gusa kandi hari n’ abahagarariye Maroc, Namibia, Pologne, Qatar, Repubulika ya Koreya, u Burusiya, Sénégal, Sudani, Suède, Tanzania, Türkiye, Uganda, u Buholandi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC).

NDAYISENGA Soleil/TheKaminuzaStar