Imikino mpuzamahanga ya FIFA Series 2026 yatangiye kuri uyu wa 26 Werurwe 2026 i Kigali, aho biteganyijwe ko izasozwa ku wa 31 Werurwe 2026. Iyi mikino iri guhuriza hamwe amakipe y’ibihugu bitandukanye ku isi yahuriye mu Rwanda mu matsinda abiri ari kuhakinira ndetse n’andi matsinda ari gukinira mu bice bitandukanye by’isi.
Umunsi wa mbere w’iyi mikino wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, aho habereye imikino ibiri yo mu itsinda B ririmo ikipe y’igihugu ya Aruba, Macau, Tanzania ndetse n’ikipe y’igihugu ya Liechtenstein.
Umukino wabimburiye indi wabaye saa 13:30, uhuza Aruba na Macau. Ikipe ya Aruba yatangiye umukino ifite imbaraga nyinshi, aho ku munota wa gatanu gusa Fermina yafunguye amazamu atsindira ikipe ye igitego cya mbere cyanafunguye iri rushanwa. Ntibyatinze kuko ku munota wa 13 Romano yatsinze igitego cya kabiri, nyuma y’iminota itatu gusa yongera gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 16, bituma igice cya mbere kirangira Aruba iyoboye umukino n’ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri, Aruba yakomeje kugaragaza inyota yo gutsinda binyuze mu kugerageza uburyo bwinshi, maze ku munota wa 66 Van Kilsdonk atsinda igitego cya kane. Nubwo Macau yari yaratsinzwe ibitego byinshi, ntiyacitse intege yakomeje guhanyanyaza bituma ku munota wa 88 ibona igitego kimwe cy’impozamarira. Umukino urangira Aruba itsinze Macau ibitego 4-1, ihita ibona itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’itsinda B.
Undi mukino wabaye saa 16:30 wahuje Tanzania na Liechtenstein. Tanzania yatangiye isatira cyane ishaka igitego, ariko Liechtenstein ikomeza kwihagararaho mu bwugarizi. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Liechtenstein yaje kubona amahirwe maze ku munota wa 55 Saglam atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino. Icyo gitego cyahesheje Liechtenstein intsinzi y’igitego 1-0, ihita igera ku mukino wa nyuma w’itsinda B aho izahura na Aruba, mu gihe Tanzania izakina na Macau bahatanira umwanya wa gatatu.
Iyi mikino ya FIFA Series irakomeza kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino yo mu itsinda A ririmo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Kenya, Grenada ndetse n’ikipe y’igihugu ya Estonia.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Kenya izatangira ihura na Estonia, mu gihe saa yine z’ijoro ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina na Grenada mu mukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi mu Rwanda bafite amatsiko yo kureba ikipe yabo nyuma yo kuzana umutoza mushya StephenConstantine n’abakinnyi bashya benshi bahamagawe ku nshuro ya mbere bose bahanzwe amaso n’Abanyarwanda muri iyi mikino.
Iyi mikino ikomeje gufatwa nk’amahirwe akomeye ku Rwanda mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga no guteza imbere umupira w’amaguru.
MUCYO Thierry/TheKaminuzaStar


