Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yatangaje ko intambara Amerika ihanganyemo na Iran yerekana ko igihugu cye gifite ishingiro n’impamvu yo gutunga intwaro za kirimbuzi.
Perezida Kim, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nteko Nshinga Amategeko y’iki gihugu ryagiye ahagaragara ku wa 24 Werurwe 2026.
Perezida Kim Jong Un, yasobanuye ko ibikorwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gukora ari iby’iterabwoba, ntiyerura ngo asobanure niba ari ibitero bya Amerika kuri Iran.
Ashingiye kuri ibi bikorwa, ayshimangiye ko Koreya ya Ruguru yari ifite impamvu yo kwanga “ibiganiro by’ubuhenda bana” bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyibuza gutunga intwaro kirimbuzi.
Ati “Ibiri kuba byerekana neza ko twagombaga kwanga igitutu n’ibiganiro bya Amerika bitubuza gutunga intwaro kirimbuzi. Kugeza ubu ibikorwa byacu by’intwaro kirimbuzi nta muntu wabisubiza inyuma”.
Ubuyozi bwa Koreya ya Ruguru buvuga ko Intambara Amerika hamwe na Israel bashoje kuri Iran kuva 28 Gashyantare 2026, ishimangira ko igihugu kidafite intwaro kirimbuzi gifite ibyago byo gucishwa bugufi na Amerika nk’uko bari kubikorera Iran.
Perezida Kim, avuga ko ibiganiro bizongera guhuza iki gihugu na Amerika bizaba bitandukanye n’ibyabanje, ashimangira ko yiteguye kuganira na Donald Trump mu gihe yakemera Koreya ya Rugura nk’igihugu cy’igihangange gifite intwaro kirimbuzi.
Nyuma y’uko Amerika ifashe Perezida wa Venezuela, Niclos Maduro ndetse ikanatangiza ibitero kuri Iran, CNN itangaza ko Koreya ya Ruguru yashyize imbaraga mu bya gisirikare no kubaka intwaro za kirimbuzi zishobora kugera aho ari ho hose ku isi mu rwego rwo kubaka igisirikare n’ubushobozi bishobora guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Koreya ya Ruguru kandi ikomeje kubaka umubano ukomeye n’Uburusiya, byongeye gushimagirwa nyuma y’uko Televiziyo ya leta mu Burusiya yerekanye amashusho y’ingabo za Koreya ya Ruguru zitoza hafi y’umurongo w’urugamba muri Ukraine, byerekana umubano n’ubufatanye mu guhangana n’Amerika n’ubufatanye mu bya gisirikare.
MASENGESHO Ruben/TheKaminuzaStar


