Iran yahakanye ibiganiro na Amerika, inyomoza ibyatangajwe na Trump

Igihugu cya Iran cyateye utwatsi amakuru avuga ko kiri mu biganiro na United States, nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko habaye ibiganiro byatanze umusaruro ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Trump yavuze ko mu minsi ibiri ishize habaye ibiganiro “byiza kandi byubaka” hagati y’impande zombi, bigamije gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane amaze igihe mu karere. Yongeyeho ko ashingiye ku cyizere cy’ibyo biganiro, yafashe icyemezo cyo gusubika ibitero bya gisirikare ku bigo by’ingufu bya Iran mu gihe cy’iminsi itanu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko ibiganiro bikomeje kandi byitezweho gutanga umusaruro mu gukemura burundu ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi. Yavuze kandi ko intambwe nziza iramutse igezeho, ishobora gutuma umuhora wa Hormuz wongera gufungurwa neza ndetse ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bikagabanuka.

Gusa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yahise inyomoza ayo makuru, ivuga ko nta biganiro na bimwe byigeze biba hagati yayo na Amerika. Abayobozi bakuru b’iki gihugu bavuze ko ibyatangajwe na Trump bidafite ishingiro, ndetse ko nta biganiro byigeze biba cyangwa biteganyijwe.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko ayo makuru ari “ibinyoma bigamije kuyobya uburari,” anashinja Amerika na Israel kugerageza kwikura mu bibazo byo mu karere.

Yagize ati: “Inkuru z’ibinyoma zirimo gukoreshwa mu kuyobya amasoko y’imari n’aya peteroli, ndetse no mu kugerageza kwikura mu kimwaro Amerika na Israel byishyizemo.”

Ku ruhande rwe, Trump yongeye gushimangira ko niba ibiganiro bidatanze umusaruro, Amerika ishobora gukomeza ibikorwa bya gisirikare.

Ibi bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, aho ibihugu bikomeye bikomeje kurebana ay’ingwe ku bijyanye n’umutekano, ingufu ndetse n’inyungu za politiki. Gusa, itandukaniro rikomeye mu byo impande zombi zivuga rikomeje gutuma habaho urujijo niba koko hari ibiganiro biri kuba cyangwa ari amagambo ya politiki gusa.

BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar