Abasirikare 66 bahitanywe n’impanuka y’indege y’ingabo zirwanira mu kirere yabereye mu gihugu cya Colombia, ubwo yari imaze guhaguruka mu majyepfo y’icyo gihugu hafi y’umupaka wa Peru.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 23 Werurwe 2026, aho iyo ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Puerto Leguizamo igahita ihanuka nyuma y’igihe gito iri mu kirere. Nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutabazi, iyi ndege yari itwaye abantu 128, barimo abasirikare benshi n’abapolisi.
Mu bari bayirimo, 66 bahise bitaba Imana, mu gihe 57 barokotse bahita bajyanwa mu bitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye. Muri abo barokotse, 30 byatangajwe ko batakomeretse bikabije kuburyo bahise basezererwa mu bitaro, mu gihe abandi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Abandi bantu batatu bo baburiwe irengero nyuma y’iyi mpanuka, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bigikomeje.
Amakuru atangwa n’ababibonye n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko abaturage baturiye aho iyi ndege yagwiriye bihutiye gutabara, bafasha gukura abarokotse mu bisigazwa byayo mbere y’uko inzego z’ubutabazi zihagera.
Bikekwa ko iyi ndege yaba yaragize ikibazo ikimara guhaguruka, aho ishobora kuba yaragonganye n’ikintu mu kirere cyangwa ikagira ikibazo cya tekiniki. Mu gihe yari iri guhanuka, bivugwa ko ibaba ryayo ry’ibumoso ryagonze igiti, bigatuma ihita iturika.
Umwe mu bashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, Eduardo San Juan Callejas, yavuze ko iyo ndege yahiye cyane nyuma yo kugwa, bigatuma ibikorwa by’ubutabazi birushaho kugorana.
Inzego z’umutekano muri Colombia zatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, ndetse hanarebwe niba hari ibibazo bya tekiniki cyangwa izindi mpamvu zaba ziri inyuma yayo.
Iyi mpanuka ibaye imwe mu zikomeye zibaye muri iki gihugu mu bijyanye n’indege za gisirikare.
BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar


