Perezida Kagame yaburiye abayobozi bahora basubiramo amakosa Aho kuyigiraho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho gukurikirana ibibazo by’abaturage no kubikemura ku gihe, ashimangira ko abananirwa inshingano bakwiye kuva mu myanya yabo kuko badakurikiza umuvuduko igihugu cyifuza kugenderaho mu iterambere.

Yabitangarije mu nama Nyunguranabitekerezo y’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako kuri uyu wa mbere, yahuje abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri, abayobozi b’uturere n’abandi bo mu nzego za Leta.

Muri iyi nama, hagarutswe ku bibazo bikigaragara mu miyoborere birimo kudakorera hamwe kw’abayobozi, imikorere idahwitse n’imitangire mibi ya serivisi. Imibare yatanzwe igaragaza ko ireme rya serivisi rikomeje kugabanuka, aho ryavuye kuri 78.2% mu 2023 rikagera kuri 71.7% mu 2025.

Perezida Kagame yanenze umuco wo gukora amakosa no kuyasubiramo, aho bamwe mu bayobozi bahora basaba imbabazi ariko ntibahindure imikorere yabo. Yabibukije ko ibyo bidakwiye kuranga umuyobozi.

Ati: “Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukongera ukarisubiramo, ntabwo ari imyitwarire ikwiye. Biba byabaye ikibazo.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo atari ukutamenya inshingano, kuko abayobozi bazizi neza, ahubwo ari ukubura ubushake bwo kuzikora uko bikwiye no kudahindura imikorere.

Yatanze urugero ku mishinga itegurwa nabi cyangwa igashyirwa mu bikorwa mu buryo budahuye n’intego zayo, bigatuma idatanga umusaruro witezwe. Yavuze ko igenamigambi ridakwiye gutandukanywa n’ishyirwa mu bikorwa, kuko bituma amafaranga n’imbaraga by’igihugu bitakarira ubusa.

Mu kiganiro cyagarutse ku mushinga wo kuhira no kugeza amazi ku baturage mu Ntara y’Iburasirazuba, byagaragaye ko hakozwe igice kimwe cyo kuhira, ariko ikibazo cyo kugeza amazi ku baturage kiribagirana. Perezida Kagame yabajije impamvu ibikorwa bifitanye isano bitashyizwe hamwe ngo bigirire abaturage akamaro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Prudence Rubingisa, yasobanuye ko habayeho kutavugana neza hagati y’abayobozi bireba, bituma umushinga utuzura uko wari uteganyijwe.

Perezida Kagame yamaganye iyo mikorere, ashimangira ko kudahuza ibikorwa no kutavugana ari imwe mu mpamvu zituma serivise n’ibikorwa bimwe na bimwe bidindira. Yibukije abayobozi ko inshingano zabo ari ugushyira imbere inyungu z’umuturage, bagakorana kandi bagahuza imbaraga.

Yasoje asaba abayobozi kureka gusubira mu makosa amwe ahorabo bakava mu magambo yo gusaba imbabazi bya burigihe ahjbwo bakajya mu bikorwa bifatika byo gukemura ibibazo by’abaturage. Yashimangiye ko igihugu gikeneye abayobozi bafite ubushobozi bwo kwigira ku makosa no kuyakosora, aho guhora bayasubiramo.

Perezida Kagame yaburiye abayobozi basubiramo amakosa, abasaba kuyakosora aho guhora bayasabira imbabazi

UWIHOREYE David/TheKaminuzaStar