“Mwiratana iki??”, Perezida yakebuye abarimo abayobozi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yanenze abayobozi bo mu Nzego zitandukanye z’Igihugu barangwa n’imico mibi irimo n’ubwirasi, aho avuga ko ari yo ntandaro y’amakosa bahora basubiramo mu myaka 31 ishize.

Ibi bibazo Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu Nama y’umunsi umwe yabahurije mu Kigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, aho yakebuye abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’inzego nkuru z’Igihugu bananirwa gushyira mu bikorwa imishinga yagenewe guteza imbere abaturage.

Yagize ati:“Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”

Yatanze urugero rw’Umushinga witwa “Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program” witezweho gufasha abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’utundi tugakikije kubona amazi meza, kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu kuhira, umuriro w’amashanyarazi, kugeza amazi mu nzuri no kurwanya imyuzure ku mugezi w’Umuvumba, aho yavuze ko muri uyu mushinga ugizwe n’ibyiciro bitandukanye, hibanzwe ku cyiciro cyo kuhira gusa, ibindi byiciro biwugize kandi by’ingenzi biribagirana harimo nko kugeza amazi meza ku baturage.

Yagize ati: “Ntabwo umuntu umwe yaburizamo umushinga ukwiriye guha abantu ibihumbi 10 amazi kuko ngo yibagiwe. Ariko murumva uburemere bwabyo? Umuntu ahagaharika umushinga wagombaga kuramira abantu ibihumbi bikaba ibintu bisanzwe?”

Yavuze ko mu mishinga, abayobozi bakora imishinga ariko batarabanje gukora igenamigambi kandi bidashoboka ko hari icyo ugeraho mu gihe kitakorewe igenamigambi.

Ati: “Ndababwira ngo hari n’ikibazo gihari cyo kugena imigambi nabi cyangwa se no kutayigena ukibwira ko hari icyo uzakora kiguha ibyo wifuzaga; ntabwo bishoboka. Ntushobora gukora ibintu utateguye imigambi yabyo ngo ugire icyo uvanamo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo abayobozi birengagiza, bigera aho bigatwara ubuzima bw’abantu. Yatanze urugero k’umubyeyi wo mu Karere ka Karongi wari ugiye kubyara, ageze kwa muganga bamubwira ko ‘mutuelle de santé’ ye itameze neza muri système, asubira mu rugo aza kuhapfira.

Yabwiye abayobozi ko uburangare uyu mubyeyi yagiriwe bugize icyaha, asaba Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, gukurikirana iki kibazo kugira ngo amenye uko cyarangiye.

Perezida Kagame yavuze ko akibona ibibazo by’umwanda mu muhanda, aho yasabye ko isuku mu mihanda n’imbere y’inzu z’ubucuruzi yitabwaho.

Ati: “Hari ubwo mpagarara, nkabwira abo ndi kumwe na bo ‘Nimutoragure ibyo bintu’, abasirikare bashinzwe umutekano, bamperekeza. Nkagenda, nagaruka nkahasanga ibindi.”

Inama nk’ iyi yaherukaga guterana mu mwaka wa 2019, mbere y’ umwaduko wa covid-19, aho yareberaga hamwe ibyateza imbere igihugu n’ abagituye.

NDAYISENGA Soleil/TheKaminuzaStar