Urwego rushinzwe ubujurire muri Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) rwemeje ko ikipe y’ Igihugu ya Senegal yatewe mpaga ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Afurika wabereye muri Morocco ku italiki 18 Mutarama 2026.
Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Werurwe 2026 agaragaza ko ikipe y’ Igihugu ya Senegal ishobora kwamburwa iki gikombe yari imaze amezi abiri itwaye nyuma yo gutsinda ikipe y’ Igihugu ya Morocco 1:0 mu mukino wanyuma waranzwe n’imvururu nyinshi.
Ibi bije nyuma yaho ikipe y’ Igihugu ya Morocco itanyunzwe n’ibyavuye mu mukino wayihuje na Senegal Aho abakinnyi ba Senegal bikuye mu kibuga nyuma yuko Morocco yari ihawe penaliti mu minota ya nyuma y’ umukino.
Iki gihe Morocco yahisemo gutanga ikirego muri CAF ndetse abarimo umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Senegal ndetse n’abakinnyi bafatiwe ibihano ariko Morocco ntiyanyurwa ihitamo gutanga ikirego cy’ubujurire.
Mu butumwa yanyujije kumbuga zayo, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yagaragaje ko ikipe y’Igihugu ya Senegal hari ibyo itubahirije mu mukino bityo ko igomba guterwa mpaga y’ibitego 3:0 mu mukino wa nyuma yahuriyemo n’ikipe y’Igihugu ya Morocco.
Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku ngingo ya 84 igenga iri rushanwa igena ibihano bihabwa amakipe cyangwa abakinnyi bakoze amakosa nko kurenga ku mategeko y’irushanwa, imyitwarire mibi ndetse no gukora ibikorwa bihungabanya irushanwa.
Ibi byanzuwe ko Senegal itubahirije ibisabwa byatumye ifatwa nk’iyatsinzwe ku mukino wa nyuma w’ Igikombe cy’Afurika cya 2025 wayihuje na Morocco .
Nk’uko byatangajwe na CAF amanota y’uyu mukino yahawe Morocco ku ntsinzi y’ibitego 3:0 bikaba bishimangira ko intsinzi yegukanywe na federasiyo y’umupira w’amaguru muri Morocco (Federation Royale Marocaine de football).
Ikipe y’ Igihugu ya Senegal yari imaze amezi abiri yose yegukanye Igikombe cy’ Afurika cya 2025 itsindiye ikipe y’Igihugu ya Morocco ku mukino wa nyuma ari nayo yari yacyakiriye.
Kugeza ubu ntacyo Impuzamashyirahamwe y’ umupira w’amaguru muri Senegal iratangaza kuri iri tangazo ndetse n’ ibihano bishya bishobora no kuvamo no kwamburwa iki gikombe yaherukaga gutwara kigahabwa ikipe y’ Igihugu ya Morocco.

MUCYO Thierry/TheKaminuzaStar


