Minisitiri Mukazayire yashyikirije Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yashyikirije Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Senegal binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Minisitiri Mukazayire na Perezida Diomaye Faye bagiranye ibiganiro byibanze ku nyungu u Rwanda na Senegal bihuriyeho mu birebana n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Muri izo nyungu zagarutsweho, zirimo izo guteza imbere urubyiruko, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibirebana na kandidatire ya Louise Mushikiwabo u Rwanda rwatanze ngo akomeze kuyobora OIF.

Minisitiri Mukazayire kandi akomeje uruzinduko mu bihugu by’inshuti bitandukanye atwaye ubutumwa bwa Perezida Kagame, bujyanye no gukomeza gushyigikira uyu mukandida wagaragaje ubushobozi ntakuka bwo kuyobora uyu Muryango.

Mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwafunguye Ambasade mu Mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu. Ibi byagaragaje umubano ukomeye hagati ya senegal n’ u Rwanda, aho washimangiwe n’inzinduko abakuru b’ibihugu ku mpande zombi bagiriye i Dakar n’i Kigali.

Mu gihe Perezida Kagame aheruka muri Sénégal muri Kanama 2025, mu kwezi k’Ukwakira muri uyu mwaka Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye nawe yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda rwatanze umusaruro ufatika, aho impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza hagati y’ibihugu byombi, ubuzima, urwego rushinzwe igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050.

Aya masezerano yiyongeraga ku yandi yari asanzwe arimo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo ndetse n’abandi batuyeyo ku bw’impamvu zitandukanye.

NDAYISENGA Soleil/TheKaminuzaStar