APR FC yanyagiye Gasogi United, ikatisha itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakatishije itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026.

APR FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 4-1, nyuma y’uko umukino ubanza Gasogi United yari yayitsinze igitego 1-0 mu mukino wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC yatangiye umukino isatira ishaka igitego hakiri kare kugirango yishyure icyo yari yatsinzwe na GasogiUnited, ariko uburyo bwabonwaga n’abakinnyi barimo Mugisha Gilbert na Memel Dao ntibwabyazwa umusaruro uko bikwiye ba myugariro ba Gasogi United bakababera ibamba.

Akagozi kaje guceka aho Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 33, gitsinzwe na Byiringiro Jean Gilbert uzwi nka Kagege ku ishoti rikomeye yateye mu izamu, umunyezamu wa Gasogi ntiyamenya uko bigenze.

APR FC yakomeje gusatira, maze igice cya mbere kiri kugana ku musozo ibona igitego cya kabiri ku munota wa 45+6, cyatsinzwe na Djibril Ouattara kuri koruneri yari itewe neza na Memel Dao, bajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Gasogi United yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko umunyezamu Adolf Hakizimana akomeza kuyibera ibamba.

Ku munota wa 55, William Togui yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Djibril Ouattara, mbere y’uko Memel Dao atsinda icya kane ku munota wa 60, cyashimangiraga intsinzi ya APR FC.

Umukino warangiye ari ibitego 4-0, bituma APR FC ikomeza muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, aho izahura n’izava hagati ya Bugesera FC na Etincelles FC.

NIYOMWUNGERI Obed/TheKaminuzaStar