Umukino wa Finalissima wagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Esipanye yatwaye UEFA Euro 2024 n’ikipe y’igihugu ya Argentina yegukanye Copa América 2024 wagombaga kubera muri Qatar wamaze gusubikwa ku mpamvu z’umutekano.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, ryatangaje kuri uyu wa 15 Werurwe 2026 ko uyu mukino wari uteganyijwe kuba ku wa 27 Werurwe muri Qatar utakibaye. Ibi byatewe n’ibibazo by’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwo hagati, ahari amakimbirane hagati ya Iran, Israel na Amerika.
UEFA yatangaje ko mbere yo gufata icyemezo cyo gusubika uyu mukino, hari hatanzwe ibitekerezo bitatu byari gutuma ukinwa. Icyifuzo cya mbere cyari uko wakimurirwa ku kibuga cya Real Madrid, Santiago Bernabéu muri Espagne ku itariki yari yarateganyijwe, ariko Argentina irabyanga.
Igitekerezo cya kabiri cyari uko umukino wakinwa mu buryo bw’imikino ibiri, ubanza n’uwo kwishyura. Ubanza wari kubera i Madrid, mu gihe uwo kwishyura wari kuzabera i Buenos Aires mbere ya UEFA Euro 2028 na Copa América itaha. Icyakora na bwo impande zombi ntizabyumvikanyeho.
Igitekerezo cya gatatu cyari uko umukino wakinirwa mu wundi mujyi wo ku mugabane w’u Burayi hagati ya tariki 27 na 30 Werurwe, ariko Argentina igaragaza ko itari kuboneka ku yindi tariki itari iya 31 Werurwe, bituma ibiganiro bihagarara.
Uyu mukino wari utegerejwe cyane kuko wari guhuza impano z’ibisekuru bitandukanye, zirimo Lamine Yamal wa Espagne na Lionel Messi wa Argentina, bombi bafitanye isano n’ikipe ya FC Barcelona.
Igikombe cya Finalissima gikozwe mu cyuma cy’ifeza gifite uburebure bwa santimetero 45 n’uburemere bw’ibilo 8.5. Aya marushanwa yatangiye mu 1985, aho ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatsinze Uruguay ibitego 2-0.
Argentina ni yo kipe imaze kugitwara inshuro nyinshi (2), ndetse ni na yo iheruka kucyegukana mu 2022 itsinze ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani ibitego 3-0.
NIYOMWUNGERI Obed/TheKaminuzaStar


