Umuhanzikazi Bwiza, uri mu ruzinduko rw’ibitaramo muri Sweden, yasuye inzu ndangamurage igaragaza amateka y’ubwoko bw’aba Vikings, abantu babayeho mu myaka irenga igihumbi mu Majyaruguru y’u Burayi.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ready”, yasangije abakunzi be amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze ari hafi y’inzu ndangamurage ya Vikings ndetse n’andi ari muri iyo nyubako iherereye i Stockholm mu mujyi wa Sweden.
Bwiza ari muri Sweden aho amaze iminsi anakoreye igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, nyuma yacyo ni bwo yafashe umwanya wo gusura bimwe mu bice bikomeye by’amateka n’umuco by’icyo gihugu.
Bwiza gusura iyo nzu ndangamurage ya Vikings yasobanuriwe byinshi birimo imibereho y’uko aba Vikings bari babayeho, uko bubakaga inzu zabo, ibyo baryaga n’uko bagenda mu nyanja bakoresheje amato.
Ubwoko bw’Aba Vikings ni ubwoko bw’abantu bakomoka mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bizwi nka Scandinavia, birimo Norvège, Sweden na Denmark.
Amateka agaragaza ko aba bantu babayeho hagati y’imyaka 800 kugeza ku myaka 1050 nyuma ya Yesu Kristo, igihe cyaje kwitwa Viking Age mu mateka y’u Burayi.
Aba Vikings bari bazwi cyane nk’abasirikare n’abasare bari bakomeye cyane ku isi bitewe n’amato yabo akomeye yihariye yagendaga mu nyanja igihe kinini ndetse akagera kure uretse ko hari naho amateka yerekana ko aba Vikings benshi bari abacuruzi.
Mu bintu bikunze gukururira abantu gusura igihugu cya Sweden ni amateka gifite yihariye afitanye isano n’ubwo bwoko bw’abantu bitwaga Aba Vikings benshi bifuza kumenya amateka yabo.

NDAGIJIMANA Gilbert/TheKaminuzaStar


