Ikipe y’Igihugu ya Kenya iri gushakira abakinnyi bashya mu Bwongereza

Ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambee Stars’, yatangiye igikorwa cyo gushaka abakinnyi bakomoka muri Kenya bakina mu Bwongereza, mu rwego rwo kongerera imbaraga iyi ikipe mbere y’imikino mpuzamahanga iri imbere.

Iki gikorwa kiri gukorwa mu rwego rwo kwitegura imikino ya FIFA Series iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda, kuva tariki ya 26 Werurwe kugeza ku ya 31 Werurwe 2026, ndetse no gutegura amarushanwa atandukanye ari imbere arimo n’Igikombe cya Afurika kizanakinirwa aha muri Kenya.

Aya makuru yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, ubwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya witwa Benni McCarthy, yageraga mu Bwongereza aho yahuye n’umunyabigwi w’iyi kipe, McDonald Mariga.

Mariga, wakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi arimo Inter Milan yo mu Butaliyani, ari gufatanya n’uyu mutoza mu gushaka abakinnyi bafite inkomoko muri Kenya bakinira amakipe atandukanye mu Bwongereza, bashobora kongera imbaraga mu ikipe y’igihugu.

Iki gikorwa kije nyuma y’uko bigaragaye ko ikipe ya Kenya itari kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu iri ku mwanya wa 111 ku rutonde rwa FIFA ku isi, ndetse ikaba iri ku mwanya wa 28 muri Afurika.

Kenya ntiyitwaye neza kandi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Maroc, cyabaye hagati ya tariki ya 21 Ukuboza 2025 na 18 Mutarama 2026, kuko yananiwe kuva mu itsinda rya 10 (J) ryarimo Cameroon, Namibia na Zimbabwe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buri gushyira imbaraga mu gutegura neza imikino ya FIFA Series izabera i Kigali, kuko ari irushanwa rishobora gufasha iyi kipe kongera kuzamuka ku rutonde rwa FIFA ndetse no kwitegura neza Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya Benni McCarthy ari mu Bwongereza gushaka abakinnyi bakomoka muri Kenya
Ikipe y’igihugu ya Kenya Harambe Stars

NIYONZIMA Jean Bosco/TheKaminuzaStar