Umunyamakuru wa siporo Roben Ngabo yahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakuru wa siporo Roben Ngabo yerekeje muri FERWAFA nk’umukozi mushya, aho agiye gukora mu rwego rushinzwe itangazamakuru by’umwihariko guhuza uru rwego n’itangazamakuru.

Aya makuru yamemyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, nyuma y’iminsi mike atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports F.C. yakoreyemo imyaka itandatu, akanasezera Radio/TV10 yakoreraga.

Muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru yari ashinzwe itangazamakuru, itumanaho ndetse no gucunga imbuga nkoranyambaga zayo.

Ngabo Roben afite uburambe mu itangazamakuru rya siporo kuko yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye. Yabanje kwandika inkuru za siporo ku binyamakuru byandika  birimo  Umuseke yandikiye kuva mu 2015 nyuma akerekeza ku kinyamakuru Igihe.

Yaje kuva ku Igihe akomereza kuri Isango Star, nyuma ajya kuri Radio/TV1, ubu akaba yakoreraga Radio na Televiziyo 10 kuva umwaka ushize wa 2025 yinjiyemo avuye muri Rayon Sport.

Uyu munyamakuru Si ubwa mbere agiye gukorera mu ishyirahamwe ry’ umupira wa amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) kuko yigeze kuhakora by’ igihe gito mu mirimo Isa nkiyo yerekejemo y’ itangazamakuru muri iyi federasiyo.

Nk’umunyamakuru wa siporo, Ngabo Roben yamenyekanye cyane mu busesenguzi bw’imikino ya shampiyona y’u Rwanda ndetse n’imikino y’ikipe y’igihugu(Amavubi) aho yagize uruhare mu guteza imbere itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.

Umunyamakuru Ngabo Roben yahawe inshingano nshya muri Federasiyo y’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)
Ngabo Roben si ubwa mbere agiye gukora izi nshingano

MUCYO Thierry/TheKaminuzaStar