Indonesia: Ibikorwa byo gutabara abagwiriwe n’inkangu n’imyuzure birakomeje

Ibikorwa byo gutabara no gushakisha abantu bagwiriwe n’inkangu n’imyuzure mu bice bitandukanye bya Indonesia birakomeje, nyuma y’imvura nyinshi yateje ibiza bikomeye muri iki gihugu.

Mu mpera z’umwaka wa 2025 no mu ntangiriro za 2026, Indonesia yibasiwe n’ibiza birimo imyuzure n’inkangu byahitanye abantu barenga 417 ku kirwa cya Sumatra. Ibikorwa by’ubutabazi byagiye bigorana kubera ko imihanda myinshi yangiritse, amashanyarazi agacika ndetse n’itumanaho rya internet rikagenda rihagarara.

Indonesia ni kimwe mu bihugu bikunda kwibasirwa n’ibiza by’umwihariko inkangu, imyuzure n’imitingito. Ibi biterwa ahanini n’uko iki gihugu giherereye mu gace kazwi nka Pacific Ring of Fire, aho imitingito n’ibirunga bikunze kwibasira kubera kugenda kw’ibice bigize ubutaka bw’isi (tectonic plates). Byiyongeraho kuba ari igihugu kigizwe n’ibirwa bisaga 17,000, bigatuma byibasirwa cyane n’imvura nyinshi n’imyuzure ituruka ku nyanja.

Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto, yategetse inzego zibishinzwe kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi, birimo kugeza ku baturage bagezweho n’ibiza ubuvuzi bw’ibanze, ibikoresho byihutirwa ndetse no gusana ibikorwa remezo byangiritse hirya no hino mu gihugu.

Mu mateka y’iki gihugu, kimwe mu biza bikomeye byabayeho ni icya Leuwigajah landfill giherereye i Cimahi, cyagwiriye abantu benshi mu mwaka wa 2005.

Kugeza ubu, Inzego zishinzwe ubutabazi muri Indonesia, zirimo National Disaster Management Agency of Indonesia, zikomeje gukoresha imashini ziremereye mu gushakisha ababa bararenzweho n’inkangu cyangwa imyanda mu bice byibasiwe n’ibi biza.

Ibikorwa byo gushaka abahitanywe n’inkangu muri Indonesia birarimbanije
Abarenga 417 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibi biza byibasiye igihugu cya Indonesia

UWIHOREYE David / TheKaminuzaStar