U Rwanda rwakiriye Inama ya Kabiri yiga ku Bucuruzi hagati yarwo n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na ‘Baltic’.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026, ikaba iteganyijwe kumara iminsi ibiri ibera i Kigali. Yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suède ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB).
Iyi nama ihuje abagera kuri 250 barimo abo mu nzego za Leta, abacuruzi, abashakashatsi n’abikorera hagamijwe kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ubuzima n’uburezi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere ka ‘Nordic’ na ‘Baltic’ ari byo Denmark, Estonia, Finland, Iceland, Latvia, Lithuania, Norway na Sweden.
Ibiganiro by’iyi nama byibanze ku kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi n’ubushakashatsi. Hanateguwe ibiganiro byihariye bigamije guhuza abikorera n’inzego za Leta kugira ngo harebwe amahirwe mashya y’ishoramari n’imishinga ishobora gutangizwa hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bifite byinshi bihuriyeho byaba umusingi w’ubufatanye burambye mu by’ubucuruzi.
Afrika yavuze ko iyi nama atari urubuga rw’ibiganiro gusa ahubwo itanga amahirwe yo guteza imbere ubufatanye bufatika, kumenya neza inzego nshya z’imikoranire no kubaka umusingi w’ishoramari rizabyarira inyungu impande zombi. U Rwanda rwakiriye inama ya kabiri ku bucuruzi n’ubufatanye n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na Baltic.
Mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere rirambye, hagarutswe ku bufatanye mu guhanga udushya no guteza imbere ubucuruzi butabangamira ibidukikije.
Mu rwego rw’ubuzima, ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubuvuzi by’umwihariko mu bijyanye n’inkingo, gupima indwara hakiri kare no guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Abitabiriye iyi nama banaganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere abikorera binyuze mu bufatanye hagati ya Leta, ibigo byigenga n’amashuri makuru, hagamijwe guteza imbere ishoramari rishingiye ku bumenyi n’udushya.
Iyi nama itegerejweho kuvamo inyungu zitandukanye zirimo guhuza abikorera b’Abanyarwanda n’abanyamahanga, gusinya amasezerano y’ubufatanye mu mishinga mishya ndetse no kongera imari ishorwa mu Rwanda. Abacuruzi b’Abanyarwanda bashobora kubona amasoko mashya mu bihugu nka Sweden, Norway na Finland, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubukerarugendo.
Ku ruhande rw’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, u Rwanda rufatwa nk’ahantu heza ho gushora imari kubera umutekano n’uburyo bworoshye bwo gukora ubucuruzi, bikaba byanabafasha kugera ku isoko rinini rya Afurika rishingiye ku masezerano y’ubucuruzi bwisanzuye ku mugabane wa Afurika azwi nka African Continental Free Trade Area.
Muri rusange, iyi nama itegerejweho gutanga umusaruro mu guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi, guhanga imirimo mishya ku rubyiruko ndetse no guteza imbere ubucuruzi butangiza ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
UWIHOREYE David/TheKaminuzaStar


