
Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza abari n’abategarugori wabahariwe, agaragaza ko buri munsi hishimirwa uruhare rw’ingenzi abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.
Ubu butumwa yabunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, aho hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abari n’Abategerugori ku Isi hose.
Perezida Paul Kagame yagize ati: “Kudacogora, ubuhanga n’imiyoborere byanyu bikomeje gushimangira ukuri kumvikana: Igihugu gishobora gutera imbere bifatika iyo kudaheza n’uburinganire byimakajwe mu nguni zose.”
Mu ijambo yavuze mu 2024 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Perezida Kagame yashimangiye ko usibye no mu kuba bahora imbere cyane mu iterambere ry’ igihugu, abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yagize ati: “Abagabo nubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero ni yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”
Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku nshuro ya mbere, mu bihugu bya Autriche Denmark, u Budage n’u Busuwisi mu 1911, mu gihe Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abagore mu 1975, aho igitekerezo cy’ umugore w’ umukomunisite (comuniste) uharanira uburenganzira bw’ abagore cyari kimaze kwemerwa, ubwo yagitangaga mu mwaka wa 1910.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri iyi nshuro, ni ibisanzwe mu Rwanda nk’ igihugu gifite umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko aho bavuye kuri 12% mu 1996 bagera kuri 63,75% mu 2026 ndetse byagaragaye ko no mu zindi nzego zose abagore bagiye bafitemo ijambo rigaragara.

NDAYISENGA Soleil/TheKaminuzaStar

