Ubuharike bukomeje guteza amakimbirane mu miryango

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubuharike gikunze guteza amakimbirane mu miryango no guteza ibibazo by’ubukene, inzego z’ubuyobozi zikomeje gusaba abaturage kubyirinda zibibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubuharike buterwa n’impamvu zitandukanye zirimo irari, ubushake bwo kwishimisha ndetse n’imyumvire itari myiza ku muryango.

HARERIMANA Emmanuel avuga ko ubuharike ahanini buturuka ku irari n’icyifuzo cyo kwishimisha hagati y’abantu babishaka. Yongeraho ko ubuharike n’ubushoreke bituma umutungo w’urugo usesagurwa, bikagira ingaruka zirimo ubukene n’amakimbirane mu bashakanye, rimwe na rimwe bikaba byanageza aho umwe yakwica undi cyangwa bagatandukana.

Ku ruhande rwe, MUJAWAMARIYA Immaculle asanga ubuharike bushobora guterwa n’ubusumbane mu mitungo, kuko akenshi umugabo ufite ubushobozi ari we ubukora kurusha utabufite. Avuga kandi ko kuba umubare w’abagore ari munini kurusha uw’abagabo bishobora gutuma bamwe bemera guharikwa.

Yagaragaje ko ubuharike bugira ingaruka zikomeye ku bana, kuko hari abakura badafite ababyeyi babitaho uko bikwiye. Ibi bishobora no guteza amakimbirane mu gihe abana bamaze gukura, cyane cyane mu igabana ry’imitungo bitewe n’uko baba bakomoka ku babyeyi batandukanye.

Umuvunyi Mukuru, NIRERE Madeleine, na we avuga ko ubuharike ari kimwe mu bibazo bitera amakimbirane hagati y’abashakanye, ndetse rimwe na rimwe bikajyana no kwihunza inshingano z’umuryango. Yatanze urugero rw’aho usanga umugore ari we wiyishyurira ibikenewe byose, harimo n’ubwisungane mu kwivuza, kandi afite umugabo.

Yongeyeho ko amakimbirane yo mu miryango akwiye kubanza gukemurirwa mu nzego z’ibanze, zirimo abunzi, mu gihe atarakomera cyane, aho guhita ajyanwa mu nzego zo hejuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, KANKESHA Annonciata, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga buhoraho bugamije kwigisha abaturage ingaruka z’ubuharike ku muryango.

Yagize ati: “Ubuharike busenya imiryango, bugateza amakimbirane hagati y’abashakanye ndetse n’abana babo, cyane cyane mu bijyanye n’imitungo. Ni yo mpamvu dukomeza gukoresha ubukangurambaga, tunifashisha abatangabuhamya bahuye n’ingaruka zabwo, kandi tugatoza abaturage amategeko agenga umuryango.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubuharike bwari kuri 14% mu mwaka wa 1978, bukaza kugabanuka bugera kuri 1.4% mu 2022. Iyi mibare igaragaza kandi ko mu cyaro ubuharike buri ku kigero cya 2.5%, mu gihe mu mijyi buri kuri 1.4%.

Iyo mibare inagaragaza ko urwego rw’uburezi rufite uruhare mu kugabanya ubuharike, kuko buri hagati ya 2.4% na 5.1% mu bantu batize, mu gihe buri hagati ya 0.2% na 0.3% mu bantu bafite amashuri.

Ubuharike bukomeje guteza amakimbirane mu miryango hagati y’abashakanye

UWIHOREYE David / TheKaminuzaStar