Kaminuza y’u Rwanda yongeye gutangiza Ikigo cy’Ubuhanzi (UCA) cyitezweho guteza imbere impano z’abanyeshuri no kongerera imbaraga ubuhanzi mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye habereye umuhango wo kongera gutangiza ku mugaragaro Ikigo cyita ku buhanzi cya Kaminuza kizwi nka University Centre for the Arts (UCA), igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, abayobozi ba kaminuza ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Uyu muhango wabereye mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye izwi nka Main Auditorium mu rwego rwo kongera imbaraga mu guteza imbere impano z’abanyeshuri no guhuza ubumenyi bwo mu ishuri n’ubuhanzi.
Kongera gutangiza iki kigo bibaye nyuma y’imyaka cumi n’itatu (13) ibikorwa byacyo byarahagaze, ibintu byari byasize icyuho mu guteza imbere ubuhanzi n’umuco mu mujyi wa Huye wari uzwiho kuba isoko y’impano nyinshi mu Rwanda. Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda butangaza ko kongera gufungura iki kigo ari intambwe ikomeye igamije gusubiza ubuhanzi mu buzima bwa kaminuza ndetse no gufasha abanyeshuri bafite impano zitandukanye kubona urubuga rwo kuzigaragaza no kuzigira umwuga.

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuga ko bishimiye kongera gufungurwa kwa UCA kuko bizabafasha kubona aho bagaragariza ibitekerezo n’impano zabo mu buryo bwagutse. Teta Samantha, yavuze ko UCA yabafashije kwigirira icyizere ku mpano zabo ndetse ikanabaha imbaraga zo gukomeza kuziteza imbere. Yagize ati: “Iyi UCA yatumye abenshi muri twebwe twisuzuguraga dutinyuka, turikumva ko dufite aho tubarizwa muri Kaminuza. Ikibazo cyose twagira iyi UCA yadufasha.”
Undi munyeshuri witwa Muyoboke Patrick yavuze ko amahugurwa amaze iminsi atangwa muri iki kigo yabahaye ubumenyi buzatuma bashobora gutera imbere mu buhanzi. Avuga ko mu mahugurwa bakoze bize uburyo indirimbo yandikwa, uko ushaka melody ndetse n’ukuntu igitekerezo cy’indirimbo gishobora kugira uruhare mu guhindura sosiyete. Ati: “Aya mahugurwa tumaze icyumweru dukora yadusigiye ubumenyi ku buryo indirimbo yandikwa, uburyo ushaka melody n’uburyo ushobora kuzana igitekerezo cy’indirimbo ishobora kugira ikintu ihindura kuri sosiyete. Twizeye ko atari ibintu bigiye guhagarara uyu munsi ahubwo ari ibintu bizakomeza kandi bikadufungurira amahirwe mu guteza imbere impano zacu.”
Janvier Murenzi, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Ubuhanzi cya Kaminuza, yavuze ko gahunda bafite ari ukuzamura iki kigo kikongera kuba isoko y’impano nk’uko byahoze mbere y’uko gihagarara mu mwaka wa 2013.
Yagize ati: “Gahunda dufite ni ukongera kuyizamura kuko icyo gihe muri 2013 yarahagaze. Ntituvuze ngo muri iyi myaka icumi nta muhanzi wavutse muri Huye, barahari, ariko iyo baherekejwe n’ikigo cyangwa institution bafite imbaraga kurushaho. Ubu turaherekejwe, dufite inkunga kandi turashyigikiwe n’ubuyobozi bwa kaminuza n’igihugu ku kigero cya 100%. Ibikorwa bizagera ku baturage b’i Huye no mu Rwanda muri rusange nk’uko byahoze mbere.”
Janvier Murenzi yavuze kandi ko ibikorwa by’ingenzi bya UCA bizibanda ku guhugura abanyeshuri bafite impano zitandukanye, kubahuza n’isoko ry’umurimo, kubatiza ibikoresho n’aho gukorera ndetse no kubaherekeza mu mishinga yabo y’ubuhanzi kugira ngo bashobore kugera ku rwego rw’umwuga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye nabwo bwagaragaje ko kongera gufungura iki kigo ari amahirwe akomeye ku karere kuko ubuhanzi bushobora kugira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu no kubungabunga umuco nyarwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko iki kigo kizagira uruhare mu gusigasira umuco nyarwanda no guteza imbere ibikorwa by’ubuhanzi bishobora kubyara inyungu ku baturage.
Yagize ati: “Ikigo cy’ubuhanzi muri Kaminuza twizeye ko kizadufasha mu kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda binyuze cyane cyane mu muziki ndetse kikagira uruhare rudasimburwa mu guteza imbere ubukungu. Kuba UCA yubatse aha muri Huye ubwabyo ni igisubizo haba ku karere, ku gihugu muri rusange ndetse na Kaminuza.”
Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci yasabye abanyeshuri kudatinya gukoresha impano zabo kuko zishobora kubyara inyungu igihe zikoreshwe neza. Yababwiye ko impano yose ishobora kuvamo amafaranga igihe uyifashe neza kandi ugakora cyane.

Ikigo cy’Ubuhanzi cya Kaminuza y’u Rwanda (UCA) cyashinzwe bwa mbere mu mwaka wa 1999 mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ku izina rya University Centre of Arts and Drama (UCAD). Mu myaka yakurikiyeho cyabaye urubuga rukomeye rwo guteza imbere ubuhanzi mu mujyi wa Huye no mu gihugu muri rusange, kikaba cyarafashije abahanzi benshi bagiye bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’umuco n’ubuhanzi mu Rwanda.
Icyakora ibikorwa by’iki kigo byaje guhagarara mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ihindutse Kaminuza y’u Rwanda. Kongera gutangiza iki kigo muri iki gihe bikaba biteganyijwe ko bizafasha abanyeshuri kugaragaza impano zabo, kubyaza umusaruro ibitekerezo byabo by’ubuhanzi no kugira uruhare mu iterambere ry’umuco n’ubuhanzi mu gihugu.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko iki kigo kizafasha abanyeshuri guhanga ibikorwa bishya by’ubuhanzi no gutegura urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga udushya mu nzego zitandukanye z’iterambere, bityo ubuhanzi bukarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.


BYIRINGIRO Arsène/TheKaminuzaStar
