Ubuyobozi bw’ivuriro rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bwasabye abanyeshuri kugana serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Ubuyobozi bw’ivuriro rya Kaminuza y’u Rwanda burakangurira abanyeshuri gutinyuka bakagana serivisi z’ubuzima bw’imyororokere (SRH), bushimangira ko zitangirwa ubuntu kandi mu ibanga, hagamijwe kubarinda ingaruka zishobora kubangiriza ejo hazaza habo.

Ibi bibaye nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe mu banyeshuri batinya cyangwa bakagira isoni zo kugana izi serivisi, bitewe n’impungenge z’uko bashobora kubonwa nabi na bagenzi babo cyangwa n’abaganga.

Uwiduhaye Aline, umwe mu banyeshuri, yavuze ko gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro bikimugora kubera isoni. Ati: “Hari igihe wumva kujya gusaba ibikoresho byo kwirinda uri umunyeshuri bisa nabi. Utekereza ko ushobora kurebwa mu buryo budakwiriye.”

Undi munyeshuri, Uwimana Aline, we yavuze ko atari azi ko izi serivisi zitangirwa ubuntu, bigatuma atazigana. Ati: “Numvaga bisaba amafaranga. Numvaga byoroshye kujya hanze aho nta muntu umuzi.”

Umuforomo ku ivuriro rya kaminuza y’u Rwanda, Bikorimana Ishimwe Martin, yasabye abanyeshuri kureka isoni no kwirinda amakuru atari yo, ashimangira ko serivisi zose zitangirwa ubuntu kandi mu ibanga.

Ati: “Izi serivisi zigenewe abanyeshuri. Nta mpamvu yo gutinya kuza kuzisaba. Zitangwa mu ibanga kandi ni ubuntu. Twabonye ko abahura n’ingaruka zo kutazigana bakomeje kwiyongera.”

Yongeyeho ko ubwirinzi butagamije gusa kwirinda inda zitateganyijwe, ahubwo bunarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bityo bikarinda ubuzima n’ejo hazaza h’abanyeshuri.

Kaminuza y’u Rwanda ifite ivuriro rikora buri munsi, ritanga serivisi zirimo inama ku buzima bw’imyororokere, ibikoresho byo kwirinda n’ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe.

NDAYISENGA Soleir/TheKaminuzaStar