Rwanda Air yasubitse ingendo zijya mu Burasirazuba bwo Hagati

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko ingendo zijya, zikanava mu bice bitandukanye bya Amerika na Iran zasubitswe, kubera intambara yaho ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwo hagati.

Iri tangazo yarishyize hanze kuri uyu wa 2 Werurwe 2026 rinyujijwe ku rukuta rwa X, igaragaza ko ingendo zasubitswe ari izijya n’iziva i Doha (WB300/WB303 & WB302/WB301), iziva n’izigana kuri Dubai International Airport (WB304/WB305), iziva n’izijya kuri Dubai World Central (DWC), no ku kibuga cya Sharjah International Airport (SHJ).

RwandAir yagize Iti: “Nubwo izi serivisi zagizweho ingaruka, ibindi byerekezo bya RwandAir bikomeje gukora uko byateganyijwe”.
Ikomeza ivuga ko umutekano w’abagenzi n’abakora mu ndege uhora ku isonga, kandi ko abagenzi bahuriyemo n’ikibazo, bazasubizwa tike zabo, bakazazigenderaho nyuma.

Mbere yuko RwandAir ifata icyemezo cyo guhagarika izi ngendo, ibihugu birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byegereye Iran, byafunze ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel byanyuraga muri ibi bihugu.

Iyi ntambara yatangijwe na America na Israel, yatumye Iran igaba ibitero byinshi ku bibuga by’indege byo muri ibi bihugu no ku bigo bya gisirikare bya Amerika bibarizwayo, aho ikomeje gufata intera kuko ubu imaze guhitana abayobozi benshi bakuru muri Iran, ariko na Iran ikomeza kurasa kuri Israel no mu bindi bihugu byo mu karere bikorana na Amerika..

NDAYISENGA Soleir/TheKaminuzaStar