Huye: Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bifatanyije n’abaturage b’i Ngoma mu Muganda rusange

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa kabiri wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Gashyantare 2026, aho bateye ibiti banasimbuza ibyari byarumye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye zirimo abayobozi b’Umurenge, abatuye Umudugudu wa Karubanda, abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Mujyi wa Huye, ndetse n’abahagarariye Polisi na DASSO.

Abitabiriye umuganda bacukuye imyobo, batera ibiti bitandukanye kandi bakora n’isuku rusange mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Bamwe mu banyeshuri bavuze ko bishimiye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu. Tugushimiye Claudine, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize ati: “Twacukuye imyobo duteramo ibiti tunabagara ibyari biri kumera. Ibiti bitanga umwuka duhumeka, bigafasha abaturage mu mibereho ya buri munsi kandi bitanga n’imbuto. Umuganda ni igikorwa gikomeye mu buzima bw’umuryango n’igihugu.”

Manirafasha Samuel na we yavuze ko umuganda ufasha urubyiruko kugira uruhare mu iterambere. Ati: “Twateye ibiti dufatanyije n’abayobozi bacu, tugamije gusukura Huye no gutuma igira amahumbezi.”

Uwamariya Seraphine, uri mu itsinda ryo kubungabunga ibidukikije muri kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko umuganda umufasha gukoresha imbaraga ze yubaka igihugu, kuko ibiti byatewe bizafasha ejo hazaza.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’abataritabira umuganda. Basabye bagenzi babo kurushaho kuwitabira, kuko ubafasha gusabana, kumenyana n’abayobozi ndetse no gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yashimiye abitabiriye umuganda, asaba ko bazakomeza kwita ku biti byatewe. Yavuze ko hatewe ibiti bigera ku 1000, ashimangira ko umuntu wese wujuje imyaka 18 asabwa kwitabira umuganda, bitaba ibyo agahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Umuganda watangiye mu Rwanda mu 1974, mu 2005 hashyirwaho politiki n’amategeko biwugenga, bituma uba igikorwa ngarukakwezi gihuriza hamwe Abanyarwanda. Mu myaka irindwi ishize, ibikorwa by’umuganda byagize agaciro k’arenga miliyari 146,7 Frw, bikaba bigaragaza uruhare rwawo mu iterambere ry’igihugu.

KWIZERA Fiston/TheKaminuzaStar