Dusenge Eric wamamaye cyane nka Alto yavuze ko kimwe mu bimutera gutinda gushyira hanze indirimbo ari gahunda ze zijyanye n’imikorere ye mishya ubu yahisemo ndetse no kuba kuri ubu nta muntu umumenyera inyungu afite uhoraho.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, mu kiganiro kihariye yagiranye na The Kaminuza Star aho yasobanura byimbitse ibijyanye n’urugendo rwe rwu muziki n’uko yahinduye imikorere ye.
Alto yabwiye The Kaminuza Star ko ubu ikirimo kumutera gusohora indirimbo nke ari uko yasohoraga nyinshi agasanga zimwe mu zo asohoye zitamenyekanye uko byagakwiye.
Yagize ati “Gusohora indirimbo nyinshi mbibona nko kwerekana ko urenze, ariko simbibona nk’insinzi kuko urazikora ariko si ko zose bazikunda. Ibyo rero bihombya umuhanzi.”
Uyu muhanzi ukunzwe na batari bake muri iki gihe yavuze ko ikibazo cy’umumenyera inyungu na cyo kiri muri bimwe mu bimutera kudasohora indirimbo cyane uko byagakwiye.
Ati “Ikibazo cy’uko umumenyera inyungu nawe asa n’utaboneka buri gihe nabyo bigira ingaruka ku byo nkora. Rimwe na rimwe ugasanga indirimbo nkora zitinze kujya hanze.”
Alto avuga ko rimwe na rimwe gukora indirimbo bitagorana ahubwo ikigorana kib gukora ifite ubutumwa n’umwimerere w’uyikoze. Ibintu yavuze yifashishije urugero rw’indirimbo ye “Together” avuga ko ari imwe mu ndirimbo yakoze ikamara umwaka ikorwa ayitaho neza kugira ngo igere hanze itandukanye n’izindi yakoze, ahamya ko gukora ibyiza bisaba igihe no kwitonda.
Uyu muhanzi yabwiye The Kaminuza Star ko weekend ye itangira ku wa Gatanu aho akora imyitozo ngororamubiri, ku wa Gatandatu agasabana n’umuryango we n’inshuti ze za hafi.
Ati “Kubera ko weekend ari umwanya wo kuruhuka, iyanjye itangira ku wa Gatanu aho nkora imyitozo induhura umunaniro mba navanye ku wa Mbere. Ku wa Gatandatu ho ni umwanya mparira umuryango n’inshuti zanjye za hafi.”
Uyu musore umaze imyaka igera kuri itandatu mu muziki yamenyekanye cyane mu ndirimbo Byambera, Yego ndetse n’izindi.
Alto umwe mu bahanzi beza mu muziki Nyarwanda uherutse no gushyira hanze indirimbo ye yise “Sikosa” yavuze ko ubu aranjye ishinga no kwita ku muziki we no gushyira hanze indirimbo nziza kurusha izo yashyize hanze mbere.
Alto yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya yise “John Cena” yenda gushyirwa hanze, indirimbo avuga ko izerekana ikigero kiza amaze kugeraho mu muziki we.
NDAGIJIMANA Gilbert/TheKaminuzaStar
