Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryemeje urupfu rwa Col Willy Ngoma, wari umuvugizi waryo, uherutse kwicirwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Gashyantare 2026 n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bwarenze ku gahenge impande zombi zari zemeranyijeho, bukagaba ibitero ku barwanyi ba AFC/M23 ndetse n’abasivile, hakoreshejwe n’indege nto zitagira abapilote (drones).
Yagize ati: “Uko kutubahiriza agahenge byatwaye umwe mu ba ofisiye bakuru bacu b’Igisirikare kigamije impinduka (Congolese Revolutionary Army: ARC), Colonel Willy Ngoma, witabye Imana ku wa 24 Gashyantare 2026. Ibi bikorwa bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu bacu b’inzirakarengane.”
Yakomeje avuga ko ibyo yise ibyaha by’intambara bitakwirengagizwa, ashimangira ko ababigizemo uruhare bagomba kubihanirwa. Yongeyeho ko urupfu rwa Col Ngoma rwabongereye ubumwe ndetse rubibutsa inshingano basangiye.
Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ikomeje kwiyemeza kurinda abasivile n’abasirikare bayo mu bice igenzura, anibutsa ko mu byumweru byinshi bamaze bamagana ibyo bavuga ko ari ukurenga ku gahenge, banabimenyesha abafatanyabikorwa mu biganiro by’amahoro.
Yavuze ko ibikorwa by’imirwano n’ibitero byibasiye cyane uduce dutuwe n’abaturage benshi mu Ntara za Kivu zombi, zirimo Mweso, Rutigita, Kitazungura, Rugezi, Rubaya, Walikale, Masisi, Kalehe, Minembwe n’ahandi.
Yagaragaje ko nubwo hari umuburo watanzwe, bitagize icyo bitanga, avuga ko ibi bigaragaza ko abo bashinja kutubahiriza amasezerano batita ku kurinda abaturage no guhosha imirwano.
AFC/M23 ivuga ko nubwo Leta ya RDC ikomeje ibikorwa bya gisirikare, yo izakomeza kuba hafi y’abaturage no gushyigikira ibiganiro by’amahoro.
Amakuru aturuka ku mirongo y’urugamba avuga ko Col Willy Ngoma yarashwe na drone ahagana Saa Cyenda z’urukerera rwo ku wa 24 Gashyantare 2026, ubwo yari ari ku rugamba mu bice bikikije Rubaya.
Aho hantu hamaze iminsi habera imirwano ihanganishije AFC/M23 n’imitwe iri mu ihuriro rya Wazalendo, irimo CMC-FDP, Raia Mutomboki na PARECO-FFF.
Col Willy Ngoma yamenyekanye cyane nk’umuvugizi wa M23 ubwo uyu mutwe wasubukuraga ibikorwa bya gisirikare mu Ugushyingo 2021, nyuma y’uko ibiganiro byahuzaga abawuhagarariye na Leta ya RDC bidatanze umusaruro.
Mu gihe yari muri izi nshingano, yakunze kugaragaza impamvu bise izatumye bongera gufata intwaro, zirimo ibyo bavuga ko ari ihohoterwa n’ubwicanyi byibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu bihe bitandukanye, iyo AFC/M23 yafataga ibice by’ingenzi mu Burasirazuba bwa RDC birimo umujyi wa Goma, Col Ngoma yabaga mu bayobozi ba mbere bahageraga bagahumuriza abaturage.
Willy Ngoma yatangiye urugamba rwa M23 afite ipeti rya Major, aza kuzamurwa mu ntera muri Mutarama 2024, ashingiye ku ruhare yagize mu bikorwa bya gisirikare.
BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar


