U Rwanda rwakiriye abaturage 208 batahutse bavuye muri RDC

U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 208 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari barafashwe bugwate n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Aba Banyarwanda bakiriwe mu Karere ka Rubavu n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’aka karere, Mulindwa Prosper. Mu batahutse harimo abana 145, abagabo icyenda n’abagore 54.

Bambutse umupaka munini wa La Corniche uhuza u Rwanda na RDC kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Gashyantare 2026. Bahageze bahasanga imodoka zari zateguwe zo kubajyana mu Kigo cya Nyarushishi giherereye mu Karere ka Rusizi, aho bagomba kunyura mu mahugurwa y’igihe gito abategura gusubira mu buzima busanzwe.

U Rwanda rwakiriye abaturage 208 batahutse bavuye muri RDC aho bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR

Iki gikorwa cyo gucyura Abanyarwanda gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki 24 Nyakanga 2025.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko abatahutse bahawe ubutumwa bubashishikariza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, bubibutsa inzira u Rwanda rwahisemo y’ubumwe n’iterambere. Banasabwe kwitandukanya n’inyigisho z’urwango bashobora kuba barahawe igihe bari mu maboko ya FDLR.

Abatahutse kandi basabwe gukomeza gushishikariza bagenzi babo basizeyo gutaha, kuko igihugu cyiteguye kubakira no kubafasha kongera kwiyubaka.

Nyuma yo kubona ibyangombwa bibaranga, bazahabwa impamba ibafasha gutangira ubuzima bushya. Abakuru bafite imyaka 18 kuzamura bazahabwa Amadolari ya Amerika 188, abatagejeje kuri iyo myaka bahabwe Amadolari 113. Buri wese kandi azahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 by’Amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kubafasha mu ntangiriro z’ubuzima bushya.

BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar