Abantu ibihumbi 700 ku Isi bapfa buri mwaka bazira ikoreshwa nabi ry’imiti

Ikoreshwa nabi ry’imiti, cyane cyane antibiyotike, rikomeje guteza impungenge mu rwego rw’ubuzima ku Isi, aho buri mwaka rihitana abantu basaga ibihumbi 700. Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko gufata imiti utandikiwe na muganga cyangwa kuyikoresha mu buryo butagenwe biri mu bituma izo mpfu ziyongera.

Mu Rwanda na ho iki kibazo kirahari. Hari abaturage bagura imiti muri farumasi batabanje kwisuzumisha, abandi bagakoresha imiti bahawe n’inshuti cyangwa abo mu miryango yabo, batapimwe ngo hamenyekane indwara bafite. Ibi bituma umuntu afata umuti atazi niba uhuye n’indwara arwaye cyangwa niba awukeneye koko.

Ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rw’ubuvuzi bugaragaza ko ikoreshwa nabi rya antibiyotike n’indi miti rifite ingaruka zikomeye, zirimo gutuma indwara zirushaho gukomera no gutera ikibazo cy’ubudahangarwa bw’imiti (antimicrobial resistance), aho umubiri utakibasha kwakira neza imiti yagenewe kuwuvura.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kaminuza Star bavuga ko impamvu zituma bafata imiti batandikiwe zirimo kuba amavuriro ari kure, kubura umwanya wo kujya kwa muganga cyangwa kutagira ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Aline Niyomufasha ati: “Hari igihe umuntu yumva atameze neza, akihutira kujya kugura umuti muri farumasi kuko ivuriro riri kure cyangwa nta mituweli afite.”

Ku rundi ruhande, Bikorimana Samuel agaragaza ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye. Ati: “Iyo wivuza indwara utazi, irushaho gukura. Ushobora no kwikururira izindi ndwara bitewe no gukoresha imiti itagenewe icyo urwaye.”

Raporo zigaragaza ko hatagize igihinduka, mu 2030 umubare w’abahitanwa n’iki kibazo ushobora kwiyongera ku kigero cya 67%. Mu 2050, abicwa n’indwara zananiranye kuvurwa kubera ubudahangarwa bw’imiti bashobora kuzagera kuri miliyoni 10 ku Isi.

Abashakashatsi basaba abaturage kwirinda kugura no gufata imiti batandikiwe. Bashimangira ko umuntu agomba kubanza kwisuzumisha kwa muganga, agahabwa umuti n’ingano bijyanye n’indwara ye, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe n’ubw’abandi.

NDEKEZI Jean Melane / TheKaminuzaStar