Umunyamakuru, umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Austin Tosh Luwano, uzwi nka Uncle Austin, yasezeye ku mirimo ye nk’umunyamakuru kuri Kiss FM Rwanda, aho yari amaze imyaka irenga icumi akorera.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki 26 Gashyantare 2026, nyuma y’iminsi yari amaze atumvikana kuri iyi radiyo, yemeza ko yafashe icyemezo cyo gutandukana nayo.
Ati: “Ubu icyo navuga ni uko nasezeye kuri Kiss FM. Ibindi wenda mu gihe kizaza tuzaganira, muzagenda mubimenya.”
Uncle Austin yari yasubiye kuri Kiss FM mu 2022, nyuma y’amezi umunani ayivuyeho akerekeza kuri Power FM Rwanda, radiyo yari anafitemo imigabane. Kugaruka kwe icyo gihe kwari kwakiriwe neza n’abakunzi be n’abakurikiranaga imyidagaduro mu Rwanda.
Yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru mu 2005, akorera radiyo zitandukanye zirimo Radio10 Rwanda, Flash FM Rwanda na KFM Rwanda, mbere yo kwinjira kuri Kiss FM mu 2014, aho yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro.
Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe mu ndirimbo zo hambere, ibintu byatumye agira izina rikomeye mu muziki no mu myidagaduro muri rusange.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana aho azakomereza ibikorwa bye, icyakora abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko ashobora gukomeza kwagura ibikorwa bye mu itangazamakuru n’ubucuruzi.
BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar


