Papa Cyangwe agiye gutangira ibitaramo bizenguruka u Rwanda, Uganda na Kenya

Umuhanzi Abijuru King Lewis, uzwi cyane nka Papa Cyangwe, ari mu myiteguro yo gutangira uruhererekane rw’ibitaramo bigomba kuzabera mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda na Kenya, ibitaramo bigamije kumenyekanisha Album ye ya Gatatu ateganya gushyira hanze muri Gicurasi 2026.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, Papa Cyangwe yavuze ko urugendo rwi bitaramo bye rugiye gutangira mu gihugu cya Uganda ahazwi nka Kisoro, aho agiye no gutaramira abakunzi be kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026.

Iki gitaramo Papa Cyangwe agiye gukorera muri Uganda, nyuma yo gusobanura ko atari we ku giti cye wagiteguye, yavuze ko afite indi mishinga agomba gukora irimo no kuzenguruka intara z’u Rwanda amenyekanisha iyo Album ye ya Gatatu yenda gushyira hanze.

Uyu muraperi kuri ubu ukunzwe na batari bake yavuze ko uretse u Rwanda na Uganda, ateganya no gukorera ibitaramo mu gihugu cya Kenya, avuga ko gahunda y’ibyo bitaramo byose yamaze kwemezwa, igisigaye ari igihe ngo abitangire mu rwego rwo gukomeza kwagura izina rye.

Papa Cyangwe ukomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’injyana ya Hip Hop aririmbamo ibihangano bye, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kuntsutsu’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Bambe’ yakoranye na Social Mula, ndetse n’indirimbo ‘Imbeba’ yahuriyemo n’umuhanzi Igor Mabano.

Kugeza ubu Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyuma yo gushyira hanze Album ye ya kabiri yise ‘Now or Never’, imwe mu zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, ibintu byateye benshi kugirira amatsiko Album ye ya Gatatu igomba kujya hanze mu kwezi kwa Gicurasi.

MUHIRE Jean Berchmas