Mukamabano Gloria yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka icyenda ayikorera

Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA nyuma y'imyaka 9

Umunyamakuru Mukamabano Gloria yasezeye ku mirimo ye mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) nyuma y’imyaka icyenda ahakorera, aho yari umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze, yavuze ko icyemezo cyo gusezera ku kazi atagifashe kubera ikibazo icyo ari cyo cyose, ahubwo ko ari icyerekezo gishya mu buzima bwe. Yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugabo we usanzwe uhaba.

Ati: “Ni icyerekezo gishya nafashe mu buzima bwanjye. Hari igihe umuntu abona ko akeneye gutera indi ntambwe. Nta kindi kibyihishe inyuma.”

Mu gihe yamaze muri RBA, Gloria Mukamabano yabaye umunyamakuru wakunzwe na benshi, aza no kugirirwa icyizere cyo kuyobora KC2, ishami rya RBA ryibanda ku myidagaduro. Yashimangiye ko ashimira amahirwe yahawe yo gukorera igihugu binyuze mu itangazamakuru, ndetse ko yamufashije gukura mu mwuga no mu buyobozi.

Mbere yo kwinjira muri RBA mu mpera za 2016, Mukamabano yakoze kuri Radio na TV10 ndetse na Royal TV. Yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2015, aniga amasomo ajyanye n’Iterambere (Development Studies).

Uretse itangazamakuru, Mukamabano yigeze no gukora umuziki, aho yakoranye n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zamenyekanye zirimo Bye Bye Nyakatsi yakoranye na Bulldogg, Bihoyiki nayo yakoranye na Bulldogg, Ubuto Bwanjye yakoranye na Fireman, Imizingo Yatakaye yakoranye na Diplomate, SMS yakoranye n’itsinda rya Just Family ndetse na Uwo Nifuzaga yakoranye na Sajou.

Izo ndirimbo zatumye izina rye rimenyekana no mu ruhando rw’umuziki nyarwanda, mbere y’uko afata umwanzuro wo kwibanda burundu ku itangazamakuru.

Mu myaka yakurikiyeho, yahisemo gushyira imbaraga mu mwuga w’itangazamakuru, aho yubatse izina rikomeye nk’umusomyi w’amakuru ndetse n’umuyobozi wa KC2.

Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka 9

Uyu munsi asezeye asize umurage w’ubunyamwuga n’ubwitange, nyuma yo gukorera RBA imyaka icyenda yamugize umwe mu banyamakuru bubashywe mu Rwanda.

Gloria Mukamabano arikumwe n’abana be babiri, umuhungu n’umukobwa

ETO Samuel/TheKaminuzaStar