Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye urubyiruko kurushaho gukoresha no kunoza Ikinyarwanda, avuga ko ari ururimi rugaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda kandi rugira uruhare mu kubumbatira ubumwe bw’igihugu.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi Kavukire, wabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, utegurwa n’Inteko y’Umuco.
Mu ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yashimye abitabiriye iki gikorwa n’abagiteguye, anagaragaza ko kurinda Ikinyarwanda ari imwe mu nkingi z’iterambere n’ubumwe bw’igihugu. Ati: “Ikinyarwanda ni ururimi rw’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda kandi rubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda. Kururinda ni kimwe no kurinda ibindi bishishikaje ubumwe bw’igihugu.”
Yongeyeho ko kuvangavanga indimi cyangwa kugoreka Ikinyarwanda bidakwiye gufatwa nk’ubusirimu, asaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukoresha ururimi rwabo neza.
Minisitiri kandi yasabye inzego zitandukanye zirimo amashuri, amadini n’amatorero gufatanya guteza imbere Ikinyarwanda, ashimangira ko buri wese agomba kugira uruhare mu gukosora amakosa akunze kugaragara mu mikoreshereze y’ururimi.
Yashishikarije urubyiruko gusoma no kwandika Ikinyarwanda, anabamara impungenge abumva ko badashoboye, ababwira ko gukomeza kwiga no gusoma ari byo bituma umuntu arushaho kurunoza.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko biteguye gukomeza kurusigasira. Umutoni Queen yavuze ko Ikinyarwanda ari isano ihuza Abanyarwanda, asaba bagenzi be kurukoresha neza nk’ururimi kavukire.
Ati: “Hari bamwe mu rubyiruko bavangavanga indimi, ariko Ikinyarwanda ni isano iduhuza. Dukwiye kurukoresha neza nk’ururimi rw’abasekuruza bacu.”
Hakizimana Emmanuel na we yavuze ko Ikinyarwanda gikwiye guhabwa umwanya munini mu mashuri, kuko indimi z’amahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa ari zo zishyirwamo imbaraga kurusha ururimi kavukire.
Ibi birori byaranzwe n’amarushanwa atandukanye, harimo ayibanze ku ndamukanyo z’umuco nyarwanda ndetse n’igice cya “Ntibavuga bavuga”, aho hakosorwaga amakosa akunze gukorwa mu mvugire y’Ikinyarwanda.
Hanahembewe abakoze amashusho magufi agaragaza uburyo bwo gukosora amakosa mu Kinyarwanda. Umusizi Claudine Murekatete yegukanye umwanya wa mbere ahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, akurikirwa na Twagiramungu Charles wahawe ibihumbi 700 Frw, mu gihe umunyarwenya Nsabimana Eric uzwi nka Dr. Nsabi yegukanye umwanya wa gatatu ahembwa ibihumbi 500 Frw.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wizihijwe ku nshuro ya 23 mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie) bwerekanye ko 73% by’Abanya-Kigali bavanga indimi bavuga Ikinyarwanda, ahanini bitewe no gushaka kugaragara nk’abasirimu, kwisanisha n’abavuga rikumvikana ndetse n’ubumenyi buke.
KWIZERA Fiston /TheKaminuzaStar


