Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, Rwanda Social Security Board (RSSB), cyatangaje ibiciro bishya by’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bw’umwaka wa 2026–2027, mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi z’ubuvuzi no gukemura urujijo rwari rumaze iminsi mu baturage.
Ibi byatangarijwe mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iyi gahunda imaze itangijwe mu Rwanda, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashimiye abakoresha Mituweli anabibutsa uruhare rukomeye iyi gahunda yagize mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Mituweli yatangiye Leta ishaka ko buri Munyarwanda agira uburenganzira bwo kwivuza, n’ufite ubushobozi buke akabona ubuvuzi. Twavuye aho abana baremberaga mu rugo, uyu munsi barivuza.”
Yongeyeho ko ubu indwara zikomeye zari zisanzwe zivurirwa mu mahanga cyangwa mu bitaro bikomeye gusa, zatangiye kuvurirwa mu Rwanda kandi zimwe zikaba zarashyizwe mu zigenerwa ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko hari serivisi nshya z’ubuvuzi zongerewe kuri Mituweli, zirimo gusimburizwa impyiko, ubuvuzi bwa kanseri, ubuvuzi bw’indwara z’umutima, kubaga amavi, kubaga urutirigongo, kuyungurura amaraso, insimburangingo n’inyunganirangingo, ndetse no guhabwa bimwe mu bigize amaraso nk’umushongi, udufashi n’insoro zitukura.
Yanavuze ko hari n’izindi serivisi ziteganyijwe kuzagenda zongerwaho uko ubushobozi bw’iki kigega buzagenda bwiyongera.
Ku kibazo cy’imiti yajyaga ibura mu bigonderabuzima, yavuze ko Leta yatangije gahunda yo kugeza amafaranga yo kuyigura ku mavuriro mbere, ku bufatanye bwa RSSB na Minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko gukomeza kongera ubushobozi bwa Mituweli ari ingenzi kugira ngo ikomeze gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwiza. Ati: “Hari icyo tuzasabwa kongera ku musanzu twatangaga kugira ngo tubashe kwivuza neza.”
Hashingiwe kuri ibi, ibiciro bishya byashyizweho aho abaturage bo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe Leta izajya ibishyurira amafaranga 4,000 Frw ku muntu, abari mu kiciro cya kabiri bakiyishyurira 4,000 Frw, icya gatatu 5,000 Frw, icya kane 8,000 Frw, mu gihe icya gatanu kizajya cyishyura 20,000 Frw ku munyamuryango.
Bamwe mu baturage bavuga ko niba izamuka ry’umusanzu rijyanye no kunoza serivisi, nta kibazo bafite. Gahima, utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yavuze ko kongera umusanzu bidakabije.
Ati: “Icy’ingenzi ni uko duhabwa ubuvuzi bwiza kandi ntituzongere kugura imiti.”
Agnes na we yagize ati: “Tuzagerageza tuyashake kuko Mituweli iradufasha cyane.”
Mu busanzwe, umuturage uri mu kiciro cya mbere Leta yamwishyuriraga umusanzu wa 3,000 Frw, mu gihe abari mu byiciro bya kabiri, gatatu na kane biyishyuriraga ayo, naho icya gatanu bakishyura 7,000 Frw ku munyamuryango.
UMUHOZA Liliane/TheKaminuzaStar


