Lieutenant-Colonel Willy Ngoma, wari umuvugizi w’igisirikare cy’Ihuriro rya AFC/M23, yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote zizwi nka (drone) mu mujyi wa Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.
Ni amakuru yakomeje gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, Umuvugizi w’Igisirikare cy’Ihuriro rya AFC/M23, Lieutenant-Colonel Willy Ngoma yishwe arasiwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote z’uruhande rwa FARDC ruhanganye n’iri huriro.
Iki gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, cyaje gikurikira iminsi ibiri y’imirwano ikomeye n’ibitero by’indege byibasiye uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi bibaye mu gihe mu masaha y’igitondo, AFC/M23 yatangaje ko drones z’ingabo za FARDC zari zirimo kurasa nta kuvangura muri santere ya Rubaya imaze hafi imyaka ibiri igenzura kuva mu 2024 yayifata.
Kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka yari yabanje gutangaza kuri X (yahoze ari Twitter) ko “guhera saa mbiri n’igice z’ijoro (2:43 a.m.), drones z’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abambari bayo zibasiye umujyi wa Rubaya, uraswaho amabombe” mu buryo avuga ko “butabayemo” kuvangura, bikaba byateje ubwoba n’impfu mu baturage b’abasivile.
Lt Col Willy Ngoma yari amaze imyaka irenga ibiri ari we sura n’ijwi by’umutwe wa M23 ku rugamba, azwiho kugaragara cyane mu binyamakuru no gusobanura intambara uyu mutwe urwana muri Kivu zombi.
Ibi bibaye mu gihe Kanyuka ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gushoza intambara yeruye no kudohoka ku masezerano yo guhagarika imirwano yaherukaga kubera i Doha muri uku kwezi.
Usibye muri Masisi, indi mirwano ikomeye iri kubera muri Teritwari ya Kalehe (muri Kivu y’Amajyepfo), aho ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Burundi(FDNB) n’abacanshuro bivugwa ko ziri kugaba ibitero by’ubushotoranyi mu duce twa Kitendebwa, Kashihe, na Kiduveri.
Bertrand Bisimwa, umuyobozi wungirije wa AFC, akunze kuvuga ko bitumvikana kubona abahuza nabo ubwabo babigendamo biguruntege aho hanagaragaramo kubogama.
Hari amakuru aherutse gutangazwa, agaragaza ko uwashinze kompanyi y’abacanshuro ya Blackwater, Erik Prince, usanzwe uzwi nk’umufatanyabikorwa wa hafi wa Donald Trump, yohereje itsinda ry’abashinzwe umutekano ku giti cyabo rikoresha drones kugira ngo rifashe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurinda no kwisubiza umujyi wa Uvira uherereye hafi y’umupaka w’u Burundi.
Nkuko bitangazwa na Reuters mu nkuru yasohotse mu Kuboza 2025, izi nyeshyamba zari zafashe umugi wa Uvira by’agateganyo, bikaba byarakomye mu nkokora ibiganiro by’amahoro byari bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.
Nyuma y’igitutu cyashyizweho na Washington, zaje kwemera kuyivamo. Nubwo Prince yari yarahawe akazi ko gufasha Congo gukusanya imisoro iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iki gikorwa cyo kohereza abacanshuro murongo w’urugamba ni cyo cya mbere mu bikorwa bya Prince cyamenyekanye ku mugaragaro muri Congo.
Abacanshuro be bakoranye n’Abanya-Israel bashinzwe gutoza ingabo zidasanzwe za Congo. Nubwo imirwano ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu, Amerika ivuga ko ishobora gufasha Congo gukemura amakimbirane nayo ikabona inyungu mu mabuye y’agaciro.
TUYIHIMITIMA Irene/TheKaminuzaStar


