Tour du Rwanda 2026 yahumuye

Cyclists on their way to the finishing line in huye district but also The festival to follow.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2026 ritangire, imyiteguro nayo iri kugana ku musozo.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 18.

Ni irushanwa riri ku rwego rwa 2.1 muri UCI, rikaba riri mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, aho rihanganye ku rwego rumwe na La Tropicale Amissa Bongo ryo mu gihugu cya Gabon.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 18, arimo ane yo mu Rwanda: Team Rwanda, May Stars, Benediction Banafrica Team na Team Amani. Andi makipe 14 azaturuka hanze y’u Rwanda.

Inzira (Etapes) z’isiganwa

Tour du Rwanda 2026 izakinwa mu byiciro umunani bizanyura mu bice bitandukanye by’igihugu:

  1. Rukomo (Gicumbi) – Rwamagana (173,6 km)
  2. Nyamata – Huye (134,6 km)
  3. Huye – Rusizi (145,3 km)
  4. Karongi – Rubavu (127,2 km)
  5. Rubavu Circuit (82 km)
  6. Rubavu – Musanze (84,1 km)
  7. Musanze – Kigali (Pele Stadium) (147,2 km)
  8. Kigali City Circuit – Kigali Convention Centre (83,8 km)

Ikipe y’u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Sempoma Felix, yahisemo abakinnyi bazaserukira u Rwanda bayobowe na kapiteni Byukusenge Patrick. Hari kandi Shadrack Ufitimana, Tuyizere Etienne, Nsengiyumva Shemu na Nkundabera Eric. Abakinnyi barimo Muhoza Eric na Masengesho Vainqueur nabo biteguye guhagararira amakipe yabo mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’Abanyarwanda.

Isiganwa riheruka rya Tour du Rwanda ryegukanywe n’Umufaransa Fabien Doubey, bikaba byitezwe ko iri rya 2026 rizaba rikomeye kurushaho bitewe n’urwego rw’amakipe azitabira n’inzira igoye yateguwe.

NIYOMWUNGERI Obed / TheKaminuzaStar