BNR yazamuye inyungu fatizo igamije kugabanya izamuka ry’ibiciro ku isoko

 

 

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye inyungu fatizo iva kuri 6,75% igera kuri 7,25%, yiyongeraho 0,50%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara ku isoko.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y’inama ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga, yasesenguye uko ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi buhagaze, hamwe n’iteganyamibare ry’igihe kiri imbere.

Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 7,4% rivuye kuri 7,2% mu gihembwe cya gatatu. Mu ntangiriro za 2026, ryakomeje kwiyongera rigera kuri 8,9%, rirenga igipimo fatizo BNR iba igamije cyo hagati ya 2% na 8%.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ingufu, ibiribwa byangirika vuba, izamuka ry’ibiciro by’amashanyarazi mu mpera za 2025, ndetse n’ibiciro bya serivisi z’ubuzima n’uburezi.

Yagize ati: “Hashingiwe ku gitutu cy’izamuka ry’ibiciro rikomeje kwiyongera n’icyerekezo cy’uko bishobora gukomeza, Komite yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo kugira ngo igarure ibiciro mu mbago twihaye.”

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko cyavugutiwe umuti

Yasobanuye ko kuzamura inyungu fatizo ari imwe mu ngamba zo kugabanya amafaranga azenguruka mu bukungu, bityo bigafasha kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kurinda ubushobozi bw’abaturage bwo kugura.

Iyo inyungu fatizo izamutse, amabanki y’ubucuruzi na yo azamura inyungu ku nguzanyo, bigatuma igipimo cy’inguzanyo kigabanuka. Ibi bigabanya amafaranga ajya ku isoko, bikagabanya igitutu ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi.

BNR ivuga ko izakomeza gukurikirana uko ibiciro bihagaze no gufata izindi ngamba zikenewe mu gihe byaba ngombwa, hagamijwe kubungabunga ituze ry’ibiciro no gukomeza gushyigikira iterambere ry’ubukungu.

BYIRINGIRO Pichou/TheKaminuzaStar