Rugaju Reagan yahakanye ubutumwa busaba imbabazi Lorenzo bwanyujijwe kuri X iri mu mazina ye
Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2026, Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, Ndayishimiye Rugaju Reagan, yahakanye ibyo kuba yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X busaba imbabazi mugenzi we Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo, umunyamakuru wa SK FM.
Ni ubutumwa bwari bwatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, binyuze kuri konti ya X iri mu mazina ya Rugaju Reagan, bukaba bwavugaga ko yiseguye ku mashusho yari yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ubwo yarimo avuga kuri mugenzi we Lorenzo, ndetse ko uko yitwaye muri ibyo bihe byari byatewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimuvugwaho.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Rugaju yavuze ko iyo konti atari iye, ashimangira ko nta ruhare yagize mu gutangaza ubwo butumwa, ndetse ko na we yabubonye busakara ku mbuga nkoranyambaga gusa nta ruhare na ruto abigizemo.
Ati “Nabonye ubwo butumwa nk’abandi bose. Konti yabunyujijeho si iyanjye, nta n’uruhare nabigizemo.”
Ni ikibazo cyongeye gukurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko bamwe mu bamukurikira bagaragaje ko imyitwarire yagaragaje mu mashusho aherutse gusakara itari ihwitse ndetse ko itari ikwiye na gato umunyamakuru w’umwuga nka we.
Umubano wa Rugaju na Lorenzo umaze igihe kitari gito udahagaze neza, nyuma y’intonganya zabaye hagati yabo bombi ubwo Lorenzo yari agikora kuri Radio Rwanda.
Rugaju yavuze ko hari igihe Lorenzo yigeze gushaka kumushora mu mico mibi y’abaryamana bahuje ibitsina, ibintu avuga ko ntaho ahuriye na byo uretse ko ibyo byakomeje gukurura impaka za “ngo turwane” hagati y’abari inyuma ya Lorenzo ndetse n’abari inyuma ya Rugaju.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza ku byerekeye intambwe zishobora guterwa mu rwego rwo gukemura aya makimbirane, ni mu gihe abakurikiranira hafi iby’itangazamakuru mu Rwanda bakomeje gusaba ko impande zombi zagaragaza ubunyamwuga, zikirinda amagambo aharabika itangazamakuru, umwuga wubahwa na buri wese ku isi.
NIYITEGEKA Jean D’Amour/TheKaminuzaStar


