Samusure yashyize umucyo kumubano we na bruce melodie

Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yasobanuye icyateye umuhanzi Bruce Melodie kutamwoherereza itike yari yaramwemereye yo kumuvana mu gihugu cya Mozambique yari amazemo imyaka itatu ahungiyemo kubera ikibazo cy’amadeni.

Ni amafaranga ya tike umuhanzi Bruce Melodie yari yamwemereye ubwo bari mu kiganiro kuri live ya TikTok, amafaranga Samusure yavuze ko atigeze abona bitewe ahanini nuruhare rwe bwite yabigizemo.

Samusure yavuze ko nyuma yo kwemererwa iyo tike, nyuma yaje guhamagara Bruce Melodie akamusaba guhagarika iyo gahunda bitewe nuko ngo icyo gihe amatike yari bumugeze mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza yari yamaze kuzamuka bituma bemeranwa mu kwezi kwa Kabiri, arinacyo gihe uwo Samusure yagombaga kugerera mu gihugu.

Nyuma yaho, Bruce Melodie yongeye guhamagara uyu Samusure amubaza niba yarabonye itike yari bumukure aho mu gihugu cya Mozambique ikamugeza mu Rwanda amusubiza avuga ko yabonye undi muntu wamwishyuriye, nibwo Bruce Melodie yahitaga amuhuza n’umwe mu bo bakorana kugira ngo nagera mu Rwanda bazahure, amufashe mu bibazo by’amafaranga.

Samusure wageze mu Rwanda ku wa 13 Gashyantare 2026, nyuma yi myaka itatu yari amaze yi mukiye mu gihugu cya Mozambique. Mu kiganiro yagiranye ni Tangaza Makuru, yavuze ko umuntu Bruce Melodie yari yamubwiye ko yamuhuje nawe atigeze amubona cyangwa ngo ahure nawe nubwo yari yabwiwe ko bazahurira ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Uyu Samusure yanasabye itangazamakuru guhagarika kumubaza kuri Bruce Melodie avuga ko nubwo ibyo byabaye, we nawe nta kibazo na gito bafitanye, abivuga yihanangiriza abari bakomeje kubivuga uko bitari hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

NIYITEGEKA Jean D’Amour/TheKaminuzaStar