UR-Huye: Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima bambitswe itaburiya y’umweru(White-Coat)

Abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiti(School of Medicine & Pharmacy) bambitswe umwenda wera (White Coat), banakora indahiro ibemerera gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize mu bitaro no mu rwego rwo gutanga serivisi z’imiti. Ni umuhango uzwi nka White Coat Ceremony, ugaragaza intangiriro y’urugendo rw’umwuga wabo.

Uyu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026. Abanyeshuri bitegura kujya kwimenyereza umwuga bambitswe itaburiya y’umweru nk’ikimenyetso cy’inshingano nshya bagiye gutangira zo kwita ku buzima bw’abantu.

 

Abanyeshuri bari babukere bitwaje amakote (White Coat)

Mu byishimo byinshi, bamwe mu banyeshuri bavuze ko biteguye gukora umwuga wabo kinyamwuga, barangwa n’ubunyangamugayo no kwitangira abarwayi. Ingabire Josiane, wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’imiti(pharmacy) yavuze ko indangagaciro zigomba kubaranga ziruta inyungu z’amafaranga.

Ati: “Dukwiye gukunda umurimo wacu no kuzuza inshingano zacu mbere yo gutekereza ku mafaranga. Uyu mwuga usaba umutima wo gufasha no kwitangira abarwayi.”

Dr. Muhizi Charles, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abanyeshuri ko kwambara umwenda wera atari icyubahiro gusa, ahubwo ari inshingano ikomeye basinyiye imbere y’umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Kwiga ubuvuzi cyangwa imiti byonyine ntibihagije hatabayeho imyitwarire myiza. Mukwiye kurangwa n’indangagaciro n’imyifatire myiza, kuko ni yo ntambwe ya mbere ituma umurwayi abona icyizere kandi agakira.”

White Coat Ceremony ni umuhango w’icyubahiro ugaragaza intangiriro y’urugendo rw’abanyeshuri binjira mu mwuga wo kwita ku buzima bw’abantu. Bambikwa ikote ry’umweru nk’ikimenyetso cy’inshingano, ubwitange n’indangagaciro bagomba kurangwa na zo. Watangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1990, muri Columbia University, ubu ukaba umaze kwamamara mu mashuri menshi yigisha ubuvuzi ku isi.

NDEKEZI Jean Melane / TheKaminuzaStar