Urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rutangaza ko rumaze gutera intambwe igaragara mu kwiteza imbere, binyuze mu mushinga wo kwihangira imirimo wiswe “Kora Link”, uterwa inkunga n’abafatanyabikorwa b’akarere. Abawugiramo uruhare bavuga ko wabafashije kubona igishoro, gutangira ubucuruzi butandukanye no kwikemurira ibibazo bya buri munsi.
Abagera kuri 78 mu rubyiruko bamaze kungukira muri uwo mushinga bavuga ko bakora ibikorwa birimo gutanga serivisi hakoreshejwe telefone zigezweho no gucuruza ibikoresho by’isuku n’iby’ubuzima, nk’ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa ndetse n’inzitiramibu. Ibyo bicuruzwa babihabwa ku giciro cyo hasi (kucyiranguzo), bakabigurisha bakunguka, ndetse bakanizigamira.
Twizeyimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, ni umwe mu bamaze kwiteza imbere abikesha uwo mushinga. Avuga ko yatangiye ahabwa ibicuruzwa bifite agaciro karenga 300.000 Frw, akabigurisha, akabona inyungu ituma atera imbere buhoro buhoro.
Ati: “Natangiye mpabwa ibicuruzwa ku giciro cyo hasi, ndabigurisha ndunguka. Ubu nsigaye nizigama mu matsinda abiri, nkizigama kabiri mu cyumweru byibuze 9.000 Frw. Mfite intego yo kongera igishoro no kwagura ibikorwa byanjye.”
Undi witwa Brigitte Ayinkamiye na we yemeza ko uyu mushinga wahinduye ubuzima bwe. Avuga ko yungutse mu gucuruza ibikoresho by’isuku, agera aho agura ingurube ebyiri ku bihumbi 50 Frw buri imwe, ubu zikaba zarakuze ku buryo zifite agaciro kari hejuru.
Yagize ati: “Ubu mfite ingurube ebyiri zakuze cyane. Ninzizigurisha nzabona arenga 300.000 Frw. Mfasha umuryango wanjye gukemura ibibazo bya buri munsi, kandi ubuzima bwanjye bwarahindutse.”
Umuyobozi w’umushinga “Kora Link”, Muhoza Jean de Dieu, avuga ko uyu mushinga ukorera mu mirenge itandatu ari yo Ngoma, Mukura, Maraba, Tumba na Kinazi, ukaba waratangiranye n’urubyiruko 100. Asobanura ko uterwa inkunga na SFH na Mastercard ku bufatanye n’Akarere ka Huye, aho ugamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu kuruha ibicuruzwa by’isuku n’ubuzima ku giciro cyo hasi, bakabicuruza bakunguka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yibutsa urubyiruko kugira umuco wo kwizigama no gukoresha neza amahirwe rufite.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka karere ka Huye, Kayitare Didas we, asaba uru rubyiruko gukomeza gukora cyane no kwitegura andi mahirwe azagenda aboneka.
HANYURWIMFURA Oliver/TheKaminuzaStar


