Amakimbirane y’abashakanye ari gutera ubwicanyi

Ubwicanyi hagati y’abagize umuryango, by’umwihariko hagati y’umugabo n’umugore, bukomeje gutera impungenge hirya no hino mu gihugu. Mu bihe bya vuba, hakomeje kumvikana no kugaragara amakimbirane hagati y’abashakanye arangira bamwe bamburanye ubuzima.

Ibi byagaragaye cyane mu turere dutandukanye turimo Nyagatare, Rusizi, Gasabo na Huye, ndetse no mu tundi duce tw’igihugu. Abaturage bavuga ko impamvu zikunze guteza ayo makimbirane zirimo kutubahana, gucana inyuma, ubuharike no gukoresha ibiyobyabwenge, aho bamwe mu bashakanye bananirwa kwihanganirana bikarangira umwe yishe undi.

Umwe mu baturage twahaye izina rya HABIMANA avuga ko “Hari igihe umugabo abwira umugore ikintu akamusuzugura, bikamutera uburakari bigakurura amakimbirane. Gukoresha ibiyobyabwenge no gucana inyuma nabyo bitiza umurindi ibyo bibazo.”

Yongeyeho ko ubushoreke bukorwa n’abagabo n’abagore, nabwo butuma urugo rucikamo ibice, bikaba intandaro y’amakimbirane akomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ibibazo nk’ibyo bibageraho kenshi, kandi akenshi bishingiye ku bwumvikane buke mu muryango, cyane cyane ku micungire y’umutungo no kuwikubira. Asaba imiryango kwimakaza umuco w’ibiganiro no gukemura ibibazo hakiri kare.

Ati: “Icy’ingenzi ni uko abashakanye baganira, bakubahiriza amategeko kandi bagasezerana byemewe n’amategeko. Ibiganiro n’ubwumvikane ni byo shingiro ryo gukumira amakimbirane ashobora kuvamo urugomo.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kugaruka kuri iki kibazo ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast yateguwe n’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship yahuriranye n’umunsi w’Intwali z’Igihugu, ashimangira ko abantu babiri bahisemo kubana badakwiye kunanirwa kubana.

Ati “Ababiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe birumvikana, ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha abantu babiri umwe muri bo aba yakoze gituma undi amubwira ngo sinkigushaka mvira aha ni iki, haba habaye iki?”

Yakomeje agaragaza ko nubwo haba habaye ikibazo, abantu bakwiye kwicarana bakabicoca aho gutandukana kuko ushobora gusanga ahandi werekeje hariyo ibibazo birenze ibya mbere.

Ati “Ariko niba cyanabaye birashoboka ko cyaba gihari, ariko se abantu ntibarebana mu maso bakaganira bakavuga bati ibi bintu ntukwiriye kubikora, ntuzasubire, ndetse n’ejo yasubira ukavuga uti ariko ubushize twari…ariko se urava aho ujye he handi udasanga ibibazo nk’ibi? Wenda ko uri busangeyo ibibi hanyuma. Ibibi kurusha aho ngaho.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko 9% by’imfu zibera mu ngo zituruka ku mpanuka zitandukanye zirimo n’ubwicanyi bushingiye ku makimbirane yo mu muryango.

Nubwo iyo mibare yagabanutseho gato ugereranyije na 2023 aho yari 11%, inzego zitandukanye zivuga ko hakenewe imbaraga nyinshi mu gukumira ayo makimbirane mbere y’uko agera ku rwego rwo kwamburana ubuzima.

UWIHOREYE David / TheKaminuzaStar