Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw, iva kuri miliyari 7.032,5 Frw igera kuri miliyari 6.952,1 Frw.
Yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa kane taliki 12 Gashyantare 2026 ubwo yagezaga ku Badepite umushinga w’itegeko rihindura Itegeko nº 018/2025 ryo ku wa 30 Kamena 2025 rigena ingengo y’imari y’uwo mwaka.

Uyu mushinga w’itegeko wahise wemezwa n’Abadepite, ukaba uzasuzumwa ingingo ku yindi na Komisiyo ifite ingengo y’imari mu nshingano mbere y’uko utangazwa mu Igazeti ya Leta. Iri vugurura rigamije kunoza imikoreshereze y’amafaranga hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu gice cya mbere cy’umwaka.
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko igabanuka ry’ingengo y’imari rishingiye ahanini ku mpinduka zakozwe mu buryo bwo gushaka amafaranga yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera, aho amafaranga yari ateganyijwe mu cyiciro cya kabiri yagabanyijweho miliyari 168,2 Frw.

Hari kandi impinduka mu buryo bwo kwishyura inguzanyo ya RwandAir, aho byari biteganyijwe ko kwishyura bitangira mu mwaka wa 2025/2026, ariko bikimurirwa mu 2026/2027, bikazatangira kwishyurwa buhoro buhoro, nabyo bikagira uruhare mu kugabanya amafaranga yari ateganyijwe muri uyu mwaka.
Nubwo ingengo y’imari rusange yagabanyutse, amafaranga aturuka hanze y’igihugu ateganyijwe kwiyongera. Inkunga n’inguzanyo z’amahanga zigenewe imishinga y’iterambere ziyongeraho miliyari 250,5 Frw, bigafasha kongerera imbaraga ibikorwa by’iterambere.
Biteganyijwe ko ingengo y’imari igenewe imishinga y’iterambere iziyongeraho miliyari 253,3 Frw, ikava kuri miliyari 1.862,5 Frw ikagera kuri miliyari 2.115,8 Frw. Ku rundi ruhande, ingengo y’imari isanzwe izagabanyuka ive kuri miliyari 4.312,9 Frw igere kuri miliyari 4.114,9 Frw, bingana n’igabanuka rya miliyari 198 Frw.
Minisitiri Murangwa yashimangiye ko impinduka zakozwe mu buryo bwo gushaka amafaranga yo kubaka ikibuga cy’indege zatumye u Rwanda rubona inguzanyo ku nyungu iri hasi, by’umwihariko nyuma y’uko Banki y’Isi yemeye gutanga ingwate ya 95% by’amafaranga azakoreshwa, anagaragaza ko ibikorwa by’iterambere bizakomeza nta nkomyi.

BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar


